APR na Police Fc ni zo zifungura igikombe cy’intwari- Gahunda irambuye

Irushanwa ry’umunsi w’intwari ryari riteganyijwe gutangira tariki 23/01/2018, ryamaze kugarurwa imbere aho ritangirwa kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro

Bisabwe n’amakipe azitabira igikombe cyahariwe kuzirakana intwari z’u Rwanda, iki gikombe cyagombaga gutangira mu cyumweru gitaha, cyamaze kwigizwa imbere, aho kuri Stade Amahoro Police Fc izatangira irushanwa yakira APR Fc ku i Saa Saba.

APR Fc niyo yari yegukanye iki gikombe umwaka ushize, inahabwa Milioni 3Frws
APR Fc niyo yari yegukanye iki gikombe umwaka ushize, inahabwa Milioni 3Frws

Uyu mukino uzakurikirwa n’uzahuza AS Kigali na Rayon Sports ku i Saa Cyenda n’igice, uyu nawo ukazabera kuri Stade Amahoro ari nayo izakira imikino yose muri iri rushanwa.

Rayon Sports izahera kuri AS Kigali bamaze iminsi bashyamirana mu kibuga
Rayon Sports izahera kuri AS Kigali bamaze iminsi bashyamirana mu kibuga

Gahunda y’uko imikino izagenda

Umunsi wa mbere

20/01/2018 POLICE FC vs APR FC STADE AMAHORO (13:00)
20/01/2018 AS KIGALI vs RAYON SPORTS FC STADE AMAHORO (15:30)

Umunsi wa kabiri

27/01/2018 AS KIGALI vs APR FC STADE AMAHORO (13:00)
27/01/2018 RAYON SPORTS FC vs POLICE FC STADE AMAHORO (15:30)

Umunsi wa gatatu

01/02/2018 POLICE FC vs AS KIGALI STADE AMAHORO (13:00)
01/02/2018 APR FC vs RAYON SPORTS FC STADE AMAHORO (15:30)

Mu gikombe cy’uyu mwaka wa 2018, ikipe izegukana igikombe izahabwa Milioni 6Frws, zikubye kabiri izari zatanzwe umwaka ushize, mu gihe iya kabiri izahabwa Milioni eshatu.

Ikipe ya gatatu izahabwa Milioni ebyiri, naho iya kane ikazahabwa Milioni imwe, mu gihe buri kipe izaba yahawe Milioni imwe yo kwitegura mbere y’uko amarushanwa atangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwaramutse? Nagira ngo mudusobanurire uko kuriyi mikino itike zizaba zigura. Murakoze

Didas Ndayisenga yanditse ku itariki ya: 18-01-2018  →  Musubize

Ni byiza kuba mutugejejeho iyi nkuru, ariko ntimutubwiye ibiciro uko bizaba bihagaze, ese hazakurikizwabiki mugutanga igikombe?

Janvier yanditse ku itariki ya: 17-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka