APR na Mukura zatomboye ibigugu mu mikino Nyafurika

Ikipe ya APR Fc imaze gutombora Club Africain yo muri Tunisia, naho Mukura itombora Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.

Ni Tombola yari imraze iminsi ibaye ariko CAF iza gufata umwanya wo kuyisuzuma, aho kuri uyu wa Gatanu ari bwo CAF yemeje bidasubirwaho uko amakipe azahura muri CAF Champions League na CAf Confederation Cup.

APR Fc izahura na Club Africain yo muri Tunisia muri CAF Champions League, umukino ubanza ukazabera mu Rwanda hagati ya tariki 27/28 Ugushyingo 2018, uwo kwishyura ukazabera muri Tunisia hagati ya tariki 4-5 Ukuboza 2018.

Club Africain ni imwe mu makipe agira abakunzi benshi muri Tunisia
Club Africain ni imwe mu makipe agira abakunzi benshi muri Tunisia

Club Africain izahura na APR Fc ni ikipe imaze kwegukana ibikombe 13 bya Shampiona aho iheruka kucyegukana muri 2014/2015, ikaba yarageze no ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup mu mwaka wa 2011.

Mukura ihagaze neza muri iyi minsi izahura na Free State Stars
Mukura ihagaze neza muri iyi minsi izahura na Free State Stars

Mu mikino ya CAF Confederation Cup, ikipe ya Mukura izahura na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo, umukino ubanza ukazabera muri Afurika y’Epfo hagati ya tariki 27/28 Ugushyingo 2018, uwo kwishyura ukazabera mu Rwanda hagati ya tariki 4-5 Ukuboza 2018.

Free State Stars ni ikipe itozwa na Luc Eymael wahoze atoza Rayon Sports, ubu ku munsi wa 13 wa Shampiona ikaba iri ku mwanya wa munani, ikaba yaratwaye Shampiona inshuro imwe, ikaba yaragiye yegukana ibindi bikombe birimo icyitwa Nedbank Cup begukanye uyu mwaka.

Gahunda irambuye ya CAF Champions League

Gahunda irambuye ya CAF Confederation Cup

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka