APR itsinze Rayon Sports, AS Kigali ikura amanota atatu i Rubavu

Mu mikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona, ikipe ya APR FC na AS Kigali zikomeje gukubana nyuma yo kubona amanota atatu buri yombi

Kuri uyu wa Gatatu hari hakomeje imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere, aho umukino wari utegerejwe na benshi ari umukino wahuje Rayon Sports na APR FC.

Ni umukino warangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota atatu ku gitego cyatsinzwe na Ishimwe Anicet ku munota wa 89 w’umukino.

Mu gice cya mbere cy’umukino, Héritier Luvumbu nyuma yo guhererekanya na Manace Mutatu, Luvumbu yaje kugwa mu rubuga rw’amahina aho yari ahanganiye na Mutsinzi Ange, umusifuzi avuga ko Luvumbu yigushije, biteza impaka umukino urakomeza.

Igice cya kabiri kigitangira umutoza Adil Mohamed wa APR FC yahise yinjizamo abakinnyi batatu icya rimwe, ari bo Niyonzima Olivier Sefu, Byiringiro Lague ndetse na Mugunga Yves, havamo Nsanzimfura Keddy, Bizimana Yannick ndetse na Rwabuhihi Aimé Placide.

Ku ruhande rwa Rayon Sports mu gice cya kabiri Ndizeye Samuel na Nishimwe Blaise bavunitse, basimburwa na Kayumba Soter na Sekamana Maxime.

Umutoza wa Rayon Sports kandi yakuyemo Rudasingwa Prince wasimbuwe na Sugira Ernest, naho Mutatu asimburwa na Niyonkuru Sadjati.
Mu mukino wundi wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, ikipe ya AS Kigali ihanganiye igikombe na APR FC yahatsindiye Marines Fc igitego 1-0, cyatsinzwe na Karera Hassan mu gice cya mbere.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports:

Adolphe HAKIZIMANA
Samuel NDIZEYE
Herve RUGWIRO
Fidele MUJYANAMA
Clement NIYIGENA
Hussein HABIMANA
Vital Ourega
Blaise NISHIMWE
Manase Mutatu
Prince RUDASINGWA
Heritier Luvumbu

APR FC

Pierre ISHIMWE
Omborenga Fitina
Thierry MANZI
Ange MUTSINZI
Emmanuel IMANISHIMWE
Keddy NSANZIMFURA
Bosco RUBONEKA
Placide RWABUHIHI
Djabel MANISHIMWE
Yannick BIZIMANA
Jacques TUYISENGE

Nyuma y’iyi mikino, AS Kigali ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 13, amanota inganya na APR FC ariko ikayirusha igitego kimwe izigamye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

APR nikomereze aho tuyirinyuma kandi turayikunda .gusa as kigali tugomba kuyivisha Lumina ndavuga kuyicenga tukayitesha umutwe tukayitsinda ibitego bitatu3 kuri kimwe1 murakoze.

NSENGAYEZU Jean pierre yanditse ku itariki ya: 16-06-2021  →  Musubize

APR EFUSE NIKOMEREZE AHO TURAYEMERA

SANGANIRA yanditse ku itariki ya: 16-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka