APR itsinze Mukura ku munsi wa mbere w’igikombe cy’Ubutwari (AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC itangiye igikombe cy’Ubutwari itsinda Mukura mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Ni wo mukino wabimburiye indi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho Mukura ari yo yaje gufungura amazamu ku gitego cya Ntwari Evode wari ucenze ba myugariro ba APR FC.

Nyuma y’umunota umwe gusa APR FC yahise yishyura ku gitego cyiza cyatsinzwe na Byiringiro Lague, ni nyuma y’aho Olih Jacques yari abanje kunyerera.

APR Fc yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 30, ni nyuma nanone y’ikosa ryari rikozwe wateye umupira nabi ujya kuri Manishimwe Djabel, ahita awuhindura neza kuri Danny Usengimana wahise awutsinda n’umutwe.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Nshuti Innocent wari winjiye mu kibuga asimbuye Danny, yatsinze igitego ku ishoti rikomeye yateye umunyezamu Bikorimana Gerard ntiyamenya aho umupira unyuze.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Mukura VS: Bikorimana Gerard, Rugirayabo Hassan, Biraboneye Aphrodice, Olih Jacques, Manzi Aimable, Mutabazi Hakim, Niyonkuru Ramadan Boateng, Duhayindavyi Gael, Ndizeye Innocent, Muniru Abdul Raman, Evode Ntwari.

APR FC: Rwabugiri Umar, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Manishimwe Emmanuel, Ombolenga Fitina, Buteera Andrew, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Ishimwe Kevin, Byiringiro Lague, Usengimana Danny

Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino

AMAFOTO: NYIRISHEMA Fiston

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka