Apr itsinze Kiyovu ihita irusha Rayon amanota atanu

APR Fc yongeye guha intera ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu mukino wa Shampiona wabereye i Nyamirambo

Mu mukino watangiye ukererewe ho iminota icumi, ikipe ya Kiyovu Sports yinjiye muri uyu mukino imaze imyaka irenga itandatu itarabona inota na rimwe kuri APR Fc muri Shampiona.

Ku munota wa 35 w’ umukino APR Fc yaje kubona igitego cyatsinzwe ku ishoti rikomeye ryatewe na Iranzi Jean Claude, maze Mutabazi Jean Paul ufatira Kiyovu Sports ntiyananyeganyega.

APR Fc niyo iyoboye urutonde rwa Shampiona
APR Fc niyo iyoboye urutonde rwa Shampiona

Mu gice cya kabiri cy’umukino amakipe yombi yakomeje gusatirana, gusa APR bikagaragara ko iri kurusha Kiyovu, maze ku munota 76 Benedata Janvier aza kubonera APR igitego cya 2 ku ishoti rikomeye nyuma yo guhabwa umupira na Iranzi Jean Claude

Abakinnyi babanjemo

APR Fc: Ntaribi Steven, Rwatubyaye Abdul, Rutanga Eric, Nshutiyamagara Ismael, Rugwiro Hervé, Mukunzi Yannick, Benedata Janvier, Iranzi Jean Claude, Nkinzingabo Fiston, Bigirimana Issa, Bukebuke Yannick

Kiyovu Sports: Mutabazi Jean Paul, Ombolenga Fitina, Niyonshuti Gad,Ngirimana Alexis, Uwiringiyimana Amani, Gashugi Abdulkharim, Mukamba Namasombwa, Uwimana Jean d’Amour, Havugarurema Jean Paul, Bao Henri na Lomami André

Uko imikino yagenze uyu munsi

Espoir 0-0 Police
APR 2-0 Kiyovu
Amagaju 1-2 Mukura
Rwamagana 1-0 AS Muhanga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Apr hoye igikombe ninjyenzi

Mutabazi moses yanditse ku itariki ya: 19-05-2016  →  Musubize

hi basaza ni byiza ko muduha results ariko mujye mudushyiriraho nurutonde buri uko imikino ya buri journee irangiye.
jye ndabona Apr izagitwara kigasanga ibindi

alfred yanditse ku itariki ya: 19-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka