APR itangiye Champions League n’intego zo kurenga aho Rayon Sports yageze

Ikipe ya APR Fc iratangira CAF Champions League kuri uyu wa Gatatu, aho itangiranye intego zo kurenga aho Rayon Sports yageze.

Kuri uyu wa kabiri ni bwo hatangiye amarushanwa nyafurika y’amakipe ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup mu mwaka w’imikino 2018/2019.

Intego za APR Fc ni ukurenga aho Rayon Sports yageze
Intego za APR Fc ni ukurenga aho Rayon Sports yageze

APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League, irahura na Club Africain yo muri Tunisia kuri uyu wa Gatatu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, Mugiraneza Jean Baptiste Kapiteni w’iyi kipe, yatangaje ko intego bajyanye muri iri rushanwa ari ukurenga aho mukeba wabo Rayon Sports yageze.

Yagize ati "Abarabu baratsindika kandi dufite ikipe nziza, intero ni imwe ni ugukora amateka ku munsi w’ejo"

"Natwe nka APR nta muntu utagira inzozi zo kwegukana igikombe agiyemo, intego ni ukugera kure hashoboka by’umwihariko tukarenga aho abakeba bacu (Rayon Sports) bageze"

Mugiraneza Jean Baptiste Migy yavuze kandi ko kurebera ku byo bitazabashyira ku gitutu ahubwo bizatuma bagira imbaraga zo kugera kure

"Ntabwo byadushyira ku gitutu kuko buri ikipe ifite iba ifite intego yihaye, ni ishyari ryiza burya iyo ukora ikintu ufite uwo ureberaho"

"Niba abakinnyi bose bakina bavuga bati turashaka kugera aho Rayon Sports yageze, bituma abakinnyi bakora cyane kugira ngo turebe ko twaharenga"

Uyu mukino ubanza ugomba guhuza APR FC na Club Tunisien, urabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Tunisia mu cyumweru kimwe kizakurikiraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Baby we urivugira, Gikondiro iba yabikoreye, wowe ntanubwo uzarenga umutaru

baby yanditse ku itariki ya: 28-11-2018  →  Musubize

A bayobozi bamyakbawa Baze babe hafi bareke ghora mfasha izi bwomgereza babagabiirire vie.

Kigeza yanditse ku itariki ya: 28-11-2018  →  Musubize

Tubari inyuma! nimukomerezaho! nb: abarabu bakomeye iwabo. mubatsinde byinshi muzajyane impamba itubutse kdi birashoboka!

Erickson yanditse ku itariki ya: 28-11-2018  →  Musubize

Nubwo bishoboka ariko ntibyoroshye! gusa Ushaka arashobora turabashyigikiye!!

Rayon Moderee yanditse ku itariki ya: 27-11-2018  →  Musubize

murarya bitatu kuri kimwe itunis muzarya 6 kuri 1

k yanditse ku itariki ya: 27-11-2018  →  Musubize

Turaba
shyigikiye nibakomereze aho

Afazari oscal yanditse ku itariki ya: 27-11-2018  →  Musubize

BIRASHI MISHIJE APL NIKOMERE .ZAHO NDAYEMERAPE,

JAPOUL yanditse ku itariki ya: 27-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka