APR isezereye Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro, isanga AS Kigali ku mukino wa nyuma

Mu mukino wo kwishyura wa ½ wahuje ikipe ya APR FC na Rayon Sports, urangiye APR FC isezereye Rayon Sports nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1.

Ni umukino benshi batekerezaga ko abafana baza kuba bake bitewe n’uko umukino wari uhenze aho imyaka ya make yari 10,000 Frws. Si ko byagenze kuko igice kimenyerewe cy’ahasigaye hose hari higanje abafana ku mpande zombi.

Ni umukino watangiye hagaragaramo ishyaka ku mpande zombi, APR FC iza kuba ari yo ifungura ku munota wa 10 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent kuri coup-franc yari itewe na Omborenga Fitina.

Ikipe ya Rayon Sports yaje kwishyura iki gitego kuri penaliti yatewe neza na Muhire Kevin, ni nyuma y’ikosa ryari rikorewe Mael Dindjeke mu rubuga rw’amahina, umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1, byahaga amahirwe Rayon Sports kuba yakomeza igihe umukino wari kurangira utyo.

Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira umutoza Adil Mohamed yakoze impinduka ya mbere, aho yakuyemo rutahizamu Bizimana Yannick yinjizamo Mugunga Yves nawe ukina nka rutahizamu.

Ku munota wa 46 w’umukino, APR FC yaje guhita ibona igitego cya kabiri, ku mupira waturutse kuri Omborenga Fitina, Nsabimana Aimable awufunga n’agatuza ahita awohereza mu izamu Kwizera Olivier ntiyabasha kuwugarura.

Abatoza mbombi bongeye gukorera icya rimwe impinduka, aho ku ruhande rwa APR FC Ishimwe Anicet na Byiringiro Lague basimbuye Mugisha Gilbert na Kwitonda Alain Bacca, mu gihe umutoza wa Rayon Sports yahise akuramo Nizigiyimana Kharim Mackenzie hinjiramo Sekamana Maxime.

Rayon Sports yari iri ku gitutu cyo gushaka igitego yaje kongera kwinjizamo abakinnyi batatu icya rimwe, aho hagiyemo Souleymane Sanogo, Kwizera Pierrot na Muvandimwe JMV, havamo Mael Dindjeke, Iranzi Jean Claude na Muhire Kevin.
Ibi ntacyo byaje gutanga kuko warangiye APR FC yegukanye intsinzi ku bitego 2-1, aho igomba kuzahurira ku mukino wa nyuma na AS Kigali yaraye isezereye Police FC.

APR FC isezereye Rayon Sports iyitsinze ibitego 2-1
APR FC isezereye Rayon Sports iyitsinze ibitego 2-1

AMAFOTO: Niyonzima Moise

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka