APR isezerewe muri Champions League itarenze umutaru

APR FC itsinzwe na Club Africain yo muri Tunisia 3-1 mu mukino ubanza w’amajonjora ya Champions League ihita isezererwa muri aya marushanwa.

APR FC yagerageje kwirwanaho birangira itsinzwe
APR FC yagerageje kwirwanaho birangira itsinzwe

Kunganya kurimo igitego byari kuba bihagije kuri APR kugira ngo isezerere iyi kipe nyuma y’umukino ubanza warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.

APR yatangiye yihagararaho ariko ku munota wa 13 imibare yari yamaze guhinduka ku ruhande rwa APR aho yari imaze kwinjizwamo igitego cya mbere gitsinzwe na Khefifi.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya APR yakangutse isatira izamu kugeza ibonye penariti ku ikosa ryakorewe Hakizimana Muhajdiri aba ari nawe uyitera arayinjiza igice cya mbere kirangira ari 1-1.

APR FC yarushijwe cyane na Club Africain
APR FC yarushijwe cyane na Club Africain

Mu gice cya kabiri Club Africain yaje yariye amavubi ishyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 64 cyatsinzwe na Sasraku.

Nyuma y’iminota itanu ku munota wa 69 Manishimwe Emmanuel yitsinze igitego cyahise gihanagura inzozi za APR zo kugera byibuze mu matsinda y’irushanwa nyafurika nk’uko mukeba Rayon Sports yabikoze igera muri kimwe cya kane cya Confederation Cup.

Nyuma yo gusezererwa kwa APR,ikipe y’u Rwanda ikiri mu marushanwa nyafurika ni Mukura nayo irakina umukino wo kwishyura na Free States Stars yo muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa gatatu kuri Stade Huye. Umukino ubanza wabereye Johannesburg mu cyumweru gishize warangiye ari 0-0.

Naho ku ruhande rwa APR biteganyijwe igaruka mu Rwanda kuri uyu wa gatatu, ikazagera mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.

Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa APR:

Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel, Mugiraneza Jean Baptiste, Nshimiyimana Amran,Iranzi Jean Claude, Butera Andrew,Hakizimana Muhajdiri na Mugunga Yves.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

FERWAFA ibyige izajye ihabwa igikombe naho gusohoka hasoke ikipe zikurikira kuko yo byagaragaye ko igira ubwoba cyane. ikindi iziyambure ikirango cyayo yarasebye kuko nta Ntare igira ubwoba ngo isebe bigeze hariya itinye utunyamaswa Perezida atiïratwihorera ariko igihe ibishakiye ikaduhana twose ku murongo

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 5-12-2018  →  Musubize

AHAAAAA.iyi ni star a stade Amabati cg stade amategura ntabwo ari star a domicile

niwe yanditse ku itariki ya: 5-12-2018  →  Musubize

Nta kidasanzwe cyabaye. Aho yagarukiye niho isanzwe igarukira. Star a domicile.

habimana yanditse ku itariki ya: 5-12-2018  →  Musubize

Nize itsinde izo isanzwe itsinda, naho ibyo muri CAF byarayiyobeye ni uguhimbira ku Magaju na za Gicumbi,...

fsdfsdfsf yanditse ku itariki ya: 5-12-2018  →  Musubize

4G ntarb narinzik batubatiz nyandwi

alias yanditse ku itariki ya: 4-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka