APR inyagiye Police 3-0 ibona itike ya ½ mu gikombe cy’Amahoro

Ikipe ya APR FC yabonye itike ya ½ mu gikombe cy’amahoro aho yasezereye ikipe ya Police FC iyitsinze ibitego 3 ku busa, mu mukino wo kwishyura wabereye kuri stade Amahoro.

Umutoza Petrovic ashimira Kimenyi Yves ko yitwaye neza akaba nta gitego yinjijwe
Umutoza Petrovic ashimira Kimenyi Yves ko yitwaye neza akaba nta gitego yinjijwe

Igitego cya mbere cy’ikipe y’umutoza Dr Petrovic cyabonetse ku munota wa 28 gitsinzwe na Nshimiyimana Amran ku mupira yari ahawe neza na Iranzi Jean Claude.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 44, myugariro wa APR Omborenga Fitina yaje gushimisha abafana atsinda igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Amran Nshimiyimana.

Andrew Butera yaje gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 56. Muri uyu mukino ikipe ya police itozwa na Albert Mphande yabonye amahirwe menshi ntiyabasha kuyabyaza umusaruro birangira isezerewe mu marushanwa y’igikombe cy’Amahoro.

Uko amakipe azahura muri ½ mu gikombe cy’amahoro Tariki ya 3&4 kanama 2018

 APR vs Mukura
 Rayon Sports vs Sunrise

Imikino yo kwishyura muri ½ mu gikombe cy’amahoro iteganyijwe tariki 8&9 Kanama 2018

Imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu n’umukino wa nyuma izakinwa ku itariki 12 Kanama 2018

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpamde zombi

APR FC: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Imanishimwe Emmanuel Mugiraneza Jean Baptiste Migi (C), Nshimiyimana Imrani, Butera Andrew, Iranzi Jean Claude, Hakizimana Muhadjiri

Police FC: Bwanakweli Emmanuel, Mpozembizi Mohammed, Twagizimana Fabrice , Habimana Hussein, Ndayishimiye Celestin, Nizeyimana Mirafa , Eric Ngendahimana (C), Ndayishimiye Antoine Dominique , Mushimiyimana Mohammed , Songa Isaie na Nsengiyumva Moustapha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bravo kuri APR FC iyi ntsinzi yari ikenewe cyane. Ku gitego cya mbere uwatanze umupira ni Iranzi ntago ari Butera ahubwo Butera niwe wawuhaye Iranzi.

Lambert yanditse ku itariki ya: 27-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka