APR idafite Muhadjili na Migy yakoreye imyitozo muri Kaminuza y’u Rwanda

Kuri iki cyumweru ikipe ya APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda, mbere yo gukina n’Amagaju kuri uyu wa Mbere.

Kuri uyu wa Mbere tariki 18/02/2019, harasubukurwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru, aho haza kuba hakinwa imikino yo kwishyura.

APR FC mu myitozo kuri Stade ya Kaminuza y'u Rwanda i Huye
APR FC mu myitozo kuri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye

Umwe mu mikino itegerejwe, hari umukino Amagaju azaba yakiriyemo APR FC kuri Stade Nyagisenyi i Nyamagabe.

Ikipe ya APR FC yahagurutse muri iki gitondo yerekeza mu karere ka Huye idafite abakinnyi bakomeye barimo Hakizimana Muhadjili, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, Kimenyi Yves, Ntaribi Steven ndetse na Sugira Ernest.

Umutoza mushya wa APR FC Zlatko Krmpotić akoresha imyitozo
Umutoza mushya wa APR FC Zlatko Krmpotić akoresha imyitozo

Iyi kipe ya APR FC yakoreye imyitozo kuri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ikazerekeza i Nyamagabe kuri uyu wa Mbere aho izakina n’Amagaju guhera i Saa Cyenda n’igice.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka