APR FC yongeye kwanikira Rayon Sports nyuma yo gutsinda Bugesera

Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ihita irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota atandatu

Mu mikino y’umunsi wa 17 yasojwe kuri iki Cyumweru, yarangiye ikipe ya APR FC itaratsindwa na rimwe ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona, aho irusha Rayon Sports ya kabiri amanota atandatu.

Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR Fc ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Danny Usengimana ku munota wa 14, ku mupira yari yinjirijwe neza na Bukuru Christophe.

Danny Usengimana watsindiye APR FC ibitego bibiri
Danny Usengimana watsindiye APR FC ibitego bibiri

Ku munota wa 40 w’umukino, Danny Usengimana wa APR Fc yongeye guca mu rihumye ba myugariro ba Bugesera bakekaga ko yaraririye, atsindira APR FC igitego cya kabiri, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Wari umukino urimo ishyaka ryinshi
Wari umukino urimo ishyaka ryinshi

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Bugesera yagitangiye isatira cyane APR FC, yaje kubona igitego, cyatsinzwe na Shabban Hussein Tchabalala n’umutwe, ku mupira wari uhinduwe uturutse ku ruhande rw’ibumoso.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

APR FC: Rwabugirir Umar, Mutsinzi Ange, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mushimiyimana Mohammed, Rwabuhihi Aime Placide
Butera Andrew, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Nshuti Innocent na Usengimana Danny.

APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona
APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona

Bugesera FC: Kwizera Janvier Rihungu, Kwitonda Alain, Yves, Kouame, Nzabanita David, Niyitegeka Idrissa, Mugisha Francois Master, Murengezi Rodrigue, Rucogoza Djihad, Shabani Hussein Tchabalala na Mustapha Francis.

Uko imikino y’umunsi wa 17 yagenze

Ku wa Gatanu tariki 10/01/2020

Police FC 1-1 Musanze FC

Ku wa Gatandatu tariki 11/01/2020

AS Kigali 0-0 Rayon sports
Marines FC 2-0 Gasogi Utd
AS Muhanga 0-1 Gicumbi FC

Ku Cyumweru tariki 12/01/2020

APR FC 2-1 Bugesera FC
Mukura VS 4-1 Sunrise FC
Etincelles FC 0-1 Heroes FC
SC Kiyovu 0-1 Espoir FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka