APR FC yongeye guhusha penaliti mu mukino yatsinzemo Kiyovu Sports (Amafoto)

Ikipe ya APR FC yatsinze umukino wayo wa mbere wa shampiyona, aho yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 cyitsinzwe na myugariro wayo

Wari umukino wa mbere wa shampiyona ikipe ya APR FC ikinnye nyuma yo gusezererwa mu marushanwa ya CAF Champions League, aho imikino ibiri ya mbere yagombaga gukinwa yasubitswe.

Ikipe ya APR FC yatsinze igitego kimwe ku munota wa 36, igitego cyitsinzwe na Serumogo Ally ku mupira wari uvuye kuri Mutsinzi Ange.

Nyuma yaho ikipe ya APR FC yaje kubona penaliti ku ikosa ryari rikorewe Niyonzima Olivier Sefu, Byiringiro Lague ayiteye Kimenyi Yves ayikuramo.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

APR FC: Ahishakiye Heritier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier ’Seif’, Ruboneka Jean Bosco, Nizeyimana Djuma, Byiringiro Lague, Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques

Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumogo Ally, Dusingizimana Gilbert, Irambona Eric, Ngando Omar, Mbogo Ally, Habamahoro Vincent, Bigirimana Abedi, Babuwa Samson, Mugenzi Cedrick, Saba Robert

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Cyiyovu kangura amakipe.

Obed Ruzindana yanditse ku itariki ya: 12-12-2020  →  Musubize

Cyiyovu nikomereze aho.

Obed Ruzindana yanditse ku itariki ya: 12-12-2020  →  Musubize

kiyovu isombe yamenetsemo inshishi. APR oyeeeeeeeeee!

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 12-12-2020  →  Musubize

Bravo APR-FC

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 11-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka