APR FC yitegura Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC

Ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, ikipe ya APR FC na Rutsiro FC ni yo yasoje umunsi 13 wa shampiyona mu mukino APR FC yatsindiyemo Rutsiro FC i Rubavu ibitego 2-0.

Ni umukino ikipe ya APR FC yinjiyemo hakiri kare kurusha ikipe ya Rutsiro FC kuko yatangiye gusatira izamu ryayo kuva umukino ugitangira. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Niyibizi Ramadhan yaboneye APR FC igitego cya mbere cyatumye bajya kuruhuka ari 1-0.

Byiringiro Lague (uri mu kirere) ari mu bitwaye neza muri uyu mukino
Byiringiro Lague (uri mu kirere) ari mu bitwaye neza muri uyu mukino

Mu gice cya kabiri APR FC yari imaze imikino ine(4) idatsinda inganya gusa, yakomeje gushakisha uburyo bwo gutsinda ibindi bitego maze biyihira ku munota wa 66 ubwo Bizimana Yannick yayitsindiraga igitego cya kabiri cyasoje uyu mukino itsinze 2-0 maze yegukana amanota atatu yari inyotewe.

Uretse kuba APR FC yatsinze uyu mukino yari imaze imikino ine idatsinda yari inamaze imikino itatu idatsinda igitego, gusa na yo muri iyo mikino ntiyinjizwagamo ibitego.

Gutsinda kandi uyu mukino byafashije APR FC kugira amanota 24 ayishyira ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona mu gihe yitegura umukino ukomeye uzayihuza mucyeba wayo Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 28 mu mukino uteganyijwe kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.

Niyibizi Ramadhan yakiniraga mu rugo atsinda n'igitego
Niyibizi Ramadhan yakiniraga mu rugo atsinda n’igitego
APR FC
APR FC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka