APR FC yisubiyeho itangaza ko izakina irushanwa ry’Agaciro

Nyuma y’umunsi umwe ikipe ya APR Fc itangaje ko itazakina irushanwa AGACIRO FOOTBALL TOURNAMENT 2019, yamaze gutangaza ko byahindutse izitabira iri rushanwa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 27/08/2019, ikipe ya APR FC yari yatangaje ko itazakina irushanwa AGACIRO FOOTBALL TOURNAMENT 2019 kubera w’abakinnyi ifite m ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’abandi bavunikiye mu mikino ya gisirikare.

Abakinnyi batatu bari baravunitse ubu babiri batangiye imyitozo
Abakinnyi batatu bari baravunitse ubu babiri batangiye imyitozo

Mu butumwa twahawe n’umuvugizi wa APR FC Kazungu Claver, ikipe ya APR FC ubu yiteguye kwitabira iri rushanwa kuko abakinnyi babiri muri batatu bari bavunitse batangiye imyitozo, ndetse ikazanifashisha abakinnyi b’Inatre FC ndetse n’abo mu ishuli ryayo ry’umupira w’amaguru.

Yagize ati " Nyuma yuko ikipe ya Apr Fc yandikiye Ferwafa ko itazashobora kwitabira irushanwa ryo guhatanira igikombe cya Agaciro Cup 2019 kubera impamvu zitandukanye, zirimo abakinnyi 8 bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi abandi bakinnyi 3 bafite ibibazo by’imvune."

"Ikipe ya Apr Fc izakina irushanwa ryo guhatanira igikombe cya Agaciro Cup 2019 kuko mu bakinnyi 3 bari bafite imvune, abakinnyi 2 ejo ni mugoroba batangiye gukora imyitozo aribo Nizeyimana Djuma na Nshuti Innocent bazakina irushanwa rya Agaciro Cup 2019."

"Abakinnyi badahari bahamagawe mwikipe y’igihugu Amavubi bazasimburwa n’abakinnyi bakiri bato bo muri Academy ya Apr Fc cyangwa Intare Fc kugirango umubare uzabe wuzuye w’abakinnyi bazakina Agaciro Cup 2019."

Kugeza ubu biravugwa ko FERWAFA yamaze guhindura amatariki ndetse n’uko iri rushanwa rizakinwa, rikazakinwa mu minsi ibiri gusa, aho Rayon Sports yazahura na Police FC, naho APR Fc igahura na Mukura, izitsinze zigahurira ku mukino wa nyuma, mu mikino izaba tariki 13 na 15/09/2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yari yatinye RAYON Sport, nize nta muntu wumugabo utinya undi

HABIRI yanditse ku itariki ya: 30-08-2019  →  Musubize

NTA KAMARO KO GUSIBA IRYO RUSHANWA NA ACADEMIC YAKINA KABISSA ICYO GIKOMBE GIFITE AKAMARO.MURAKOZE

rukundo yanditse ku itariki ya: 29-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka