APR FC yerekeje muri Djibouti ifite kapiteni mushya (AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC yamaze kwerekeza muri Djibouti aho igiye gukina umukino wa mbere wa CAF Champions League, ikaba yagiye hamaze kwerekanwa Jacques Tuyisenge nka Kapiteni mushya

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ni bwo ikipe ya APR FC yafashe indege yerekeza mu gihugu cya Djibouti, aho igiye gukina umukino ubanza wa CAF Champions League na Mogadishu City Club yo muri Somalia.

Umuyobozi w'iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga yifurije abakinnyi intsinzi
Umuyobozi w’iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga yifurije abakinnyi intsinzi

Iyi kipe mbere y’uko ihaguruka, yasuwe n’umuyobozi wayo Lt Gen Mubarakh Muganga aho yabageneye ubutumwa burimo no kubifuriza kuzatahana intsinzi.

Yagize ati” Mugiye gutangira imikino nyafurika intsinzi ituruka hanze turabifuriza instinzi muzagaruke tuzabakirane ibyishimo, mufite ikipe nziza abakinnyi bashya baramenyereye ikipe ni nziza rero intsinzi ituranga ikomeze.”

Mu myitozo ya nyuma, hatangajwe kandi kapiteni mushya w’iyi kipe ari we Tuyisenge Jacques, akazaba yungirijwe na Manishimwe Djabel nka kapiteni wa kabiri, ndetse na Buregeya Prince nka kapiteni wa gatatu.

Jacques Tuyisenge yagizwe kapiteni mushya wa APR FC
Jacques Tuyisenge yagizwe kapiteni mushya wa APR FC

AMAFOTO YA APR FC yerekeza muri Djibouti

APR FC ku kibuga cy'indege mbere yo kwerekeza muri Djibouti
APR FC ku kibuga cy’indege mbere yo kwerekeza muri Djibouti

APR FC igera muri Djibouti, yakiriwe n’abanyarwanda bahatuye

Urutonde rw’abantu 44 ba APR FC berekeza muri Djobouti:

ABAKINNYI

Hertier AHISHAKIYE
ISHIMWE J. Pierre
KENESI Armel
MUTABARUKA Alexendre
OMBOLENGA Fitina
NIYOMUGABO Claude
NDAYISHIMIYE Dieudonne
NGABONZIZA Gylain
RWABUHIHI Aime Placide
NSABIMANA Aimable
KARERA Hassan
BUREGEYA Prince
MUGISHA Bonheur
NSENGIYUMVA Ilshade Parfait
RUBONEKA Bosco
MANISHIMWE Djabel
NSANZIMFURA Keddy
ISHIMWE Annicet
ITANGISHAKA Blaise
NIZEYIMANA Djuma
MUGISHA Gilbert
KWITONDA Allain
TUYISENGE Jacques
MUGUNGA Yves
NSHUTI Innocent
BIZIMANA Yannick
NSHIMIYIMANA Yunusu

STAFF:

MOHAMMED ADIL ERRADI
NEFFATI JAMEL EDDINE
HAJI TAEB HASSAN
MUGABO ALEX
Maj. GUILLAUME RUTAYISIRE
Capt. ERNEST NAHAYO
Capt. TWAGIRAYEZU JACQUES
NSHIMIYIMANA STEVEN
HABUMUGISHA ERNEST

KOMITE:

Brg Gen BAYINGANA FIRMIN
MICHEL MASABO
MUPENZI ETO
KALISA GEORGINE
KABANDA TONNY
UWIHANGANYE HARDI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka