APR FC yerekanye ku mugaragaro rutahizamu Jacques Tuyisenge (AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC imaze gutangaza ko yasinyishije Jacques Tuyisenge amasezerano y’imyaka ibiri, ni nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Petro Atletico yo muri Angola

Hashize iminsi rutahizamu Jacques Tuyisengeatandukanye n’ikipe ya Petro Atletico yari amazemo umwaka umwe, aho byahise bitangira kuvugwa ko yaba agiye guhita yerekeza mu ikipe ya APR FC.

Kuri uyu wa gatanu tariki 18/09/2020, ni bwo ikipe ya APR FC yemeje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi, akaba yaneretswe itangazamakuru nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Visi Perezida wa APR FC Maj Gen. Mubarakah Muganga, yashimiye itangazamakuru ko riri mu batumye batekereza kumusinyisha, aho ibiganiro byahise bitangira kandi bimara igihe gito

"Ibiganiro byamaze igihe gito ugereranyije n’uko byavuzwe, itangazamakuru riri mu batumye tuganira na Jacques Tuyisenge ndanarishimiye, twaraye dusinyanye nawe amasezerano y’imyaka ibiri ashobora kongerwa"

Jacques Tuyisenge wirinze kugira icyo avuga ku byatumye atandukana na Pterl Atletico y’i Luanda muri Angola, yavuze ko azi intego za APR FC uyu mwaka, akaba yiteguye gufasha iyi kipe kuzigeraho

Yagize ati "Icya mbere intego APR FC ifite muri uyu mwaka naganiriye n’abayobozi barazimbwira, ngomba gufatanye na bagenzi banjye kuzibagezaho,. APR ifite abakinnyi beza duhurira no mu ikipe y’igihugu, ndizera ko tuzabasha kubigeraho"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turabashimiye kumakuru mutugezaho ese ntabandi bakinnyi yaguze murakoze mugihe dutegereje ibisubizo

shyaka jean pierre APR and RDF yanditse ku itariki ya: 8-10-2020  →  Musubize

Good signing IGIKONAAAA...

Kalisa Robert yanditse ku itariki ya: 18-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka