APR Fc yegukanye igikombe cy’amahoro,Rayon ifata umwanya wa gatatu

Kuri uyu wa kabiri Tariki ya 4 Nyakanga 2017,APR yatsinze Amagaju ku mukino wa nyuma yegukana igikombe naho Rayon Sport yegukana umwanya wa 3.

APR yasezereye Amagaju muri ½ yegukanye igikombe imaze gutsinda igitego kimwe ku busa Espoir yari yasezereye Rayon.

Ubwo igikombe kinjizwaga mu kibuga
Ubwo igikombe kinjizwaga mu kibuga

Uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo watangiye ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice,utangira amakipe asatirana ariko adatsinda maze ku munota wa 37 w’igice cya mbere APR ibona igitego ku mupira Hakundukize Adolphe wa Espoir yashatse gutera imbere bikanga akawuha Djihad Bizimana wahise atsinda igitego.

APR yishimira kwegukana igikombe, inasezera kuri Rusheshangoga ugiye kwerekeza muri Singida yo muri Tanzania
APR yishimira kwegukana igikombe, inasezera kuri Rusheshangoga ugiye kwerekeza muri Singida yo muri Tanzania

Mu gice cya kabiri Espoir yagarutse ishaka kwishyura igitego yatsinzwe ari nako ba myugariro ba APR barimo Rusheshangoga Michel na Nsabimana Aimable bagarura imipira,iminota 90 y’umukino irinda irangira APR yegukanye intsinzi y’igitego kimwe ku busa.

Abakinnyi babanjemo

Abakinnyi babanjemo ba APR: Kimenyi Yves,Rusheshangoga Michel,Ngabonzza Albert,Imanishimwe Emmanuel,Nsabimana Aimable,Mukunzi Yannick,Bigirimana Issa,Nshimiyimana Imran,Nshuti Innocent,Hakizimana Muhadjiri na Bizimana Djihad.

Ababanjemo ba Espoir: Isingizwe Patrick,Mutunzi Clement,Moninga wa Losambo,Mbogo Ali,Wilondja Jacques,Dushimumugezi Jean,Nkurunziza Felicien,Balola Bao,Renzaho Hussein,Mulungula Albert,Hakundukize Adolphe.

APR imaze gushyikirizwa igikombe cy'Amahoro
APR imaze gushyikirizwa igikombe cy’Amahoro

Amafoto ku mukino wa APR Fc na ESPOIR

Minisitiri w'ingabo Gen. James Kabarebe asuhuza abakinnyi
Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe asuhuza abakinnyi
Kimenyi Yves umuzamu wa APR nta kazi kenshi yahuye nako
Kimenyi Yves umuzamu wa APR nta kazi kenshi yahuye nako
Igikombe APR yatsindiye bakizanye mbere y'umukino
Igikombe APR yatsindiye bakizanye mbere y’umukino
APR Fc yabanje mu kibuga
APR Fc yabanje mu kibuga
Amakipe yombi asuhuzanya mbere y'umukino
Amakipe yombi asuhuzanya mbere y’umukino
Abatoza ba APR batarabona igitego bibazaga uko biza kurangira
Abatoza ba APR batarabona igitego bibazaga uko biza kurangira
Abafana basezeye kuri Michel Rusheshangoga waguzwe na Singida yo muri Tanzaniya
Abafana basezeye kuri Michel Rusheshangoga waguzwe na Singida yo muri Tanzaniya
Umutoza Jimmy Ndayizeye wa Espoir yari yambaye ikoti ry'ibirori
Umutoza Jimmy Ndayizeye wa Espoir yari yambaye ikoti ry’ibirori
Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Rayon Sports yatsinze Amagaju ibitego 3-0
Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Rayon Sports yatsinze Amagaju ibitego 3-0
Byari ibyishimo ku bafana ba APR Fc
Byari ibyishimo ku bafana ba APR Fc
Espoir yabanje mu kibuga
Espoir yabanje mu kibuga

Mu wundi mukino wo guhatanira umwanya wa 3 wabanjirije umukino wa nyuma wahuje Rayon Sport yasezerewe na Espoir muri ½ na Amagaju yasezerewe na APR umukino ukaba warangiye Rayon inyagiye Amagaju 3-0.

Ibi bitego byose byagiyemo mu gice cya kabiri aho igice cya mbere cyari cyarangiye ari 0-0,Nova Bayama yatsinze icya mbere ku munota wa 59,ku wa 62 Nahmana Shassir atsinda icya kabiri naho icy’agashinguracumu kinjijwe na Niyonzima Olivier(Sefu)

Ikipe yatwaye igikombe yanahawe Sheki y’amafaranga Miliyoni 10,iya kabiri ihabwa Miliyoni 3 naho iya gatatu yo ihabwa Miliyoni 2.
APR yegukanye igikombe cy’amahoro izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF confederation Cup ikazasohokana na Rayon Sport yatwaye igikombe cya Shampiyona yo ikazakina CAF champions League.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ongerasanaaa APR nishimiye itsinzi yanyu namukaribisha Sana’a Rusheshangoga karbuni Sana’a singida dukomeze guhesha ishema urwanda nabandi mukomereze aho ,,,,

Alex sambia yanditse ku itariki ya: 5-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka