APR FC yazanye undi mutoza ukomoka muri Serbia

Nyuma y’aho ikipe ya APR FC itandukaniye n’umunya-Serbia Dr Ljubomir Petrović, yamaze gutangaza ko ubu ifite umutoza mushya witwa Zlatko Krmpotić

Nk’uko ikipe ya APR Fc yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo, ku i saa mbiri n’igice z’umugoroba zo kuri uyu wa Kane ni bwo umunya-Serbia Zlatko Krmpotić yari yakiriwe n’abayobozi ba APR FC.

Zlatko Krmpotić, umutoza mushya wa APR FC
Zlatko Krmpotić, umutoza mushya wa APR FC

Uyu mutoza Zlatko Krmpotić yavutse tariki 07 Kanama 1958 akaba afite imyaka 60 y’amavuko, akaba yaravukiye muri Serbia mu mugi wa Bergrade.

Zlatko Krmpotić yatoje amakipe nka Don Bosco yo muri Congo, Zesco United yo muri Zambia, n’andi atandukanye, ikipe yaherukaga gutoza vuba aha ikaba ari Jwaneng Galaxy (Botswana) yatozaga umwaka ushize, inarangiza iri ku mwanya wa kabiri.

Andi makipe Zlatko Krmpotić yatoje

Degerfors IF (Sweden), Sloga Jugomagnat (FYR Macedonia), Ankaragücü (Turkey), Greece (Paniliakos), Nea Salamis (Cyprus), Kairat (Kazakhstan), Kazma (Kuwait), Don Bosco (DR Congo), ZESCO United (Zambia), Jwaneng Galaxy (Botswana), Yatoje kandi ikipe y’igihugu Serbia na Montenegro y’abatarengeje imyaka 17 mu mwaka wa (2005), Serbia y’abatarengeje imyaka 19 (2007–2008).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka