APR FC yatsinze Marine FC, Musanze FC itsinda Gorilla FC

Ikipe ya APR FC yatsinze Marine FC igitego 1-0 mu mikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukwakira 2022, mu gihe Musanze FC yatsinze Gorilla FC.

Muri uyu mukino APR FC yaherukaga gutsindwa na Bugesera FC ibitego 2-1 yari yakoze impinduka mu bakinnyi babanje mu kibuga dore ko nko mu izamu yari yabanjemo uwitwa Mutabaruka Alexandre usanzwe ari umunyezamu wa gatatu.Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no kuba amakipe yombi yahererekanyaga umupira neza ariko uburyo bw’ibitego imbere y’izamu ntibube bwinshi.

APR FC yakoresheje abakinnyi badasanzwe babanzamo
APR FC yakoresheje abakinnyi badasanzwe babanzamo

Ku munota wa 29 ikipe ya APR FC yabonye uburyo bwa mbere bukomeye ku mupira Mugunga Yves yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umupira ukubita umutambiko w’izamu.Ku munota wa 38 Marine FC yakinaga neza cyane ihanahana nayo yabonye uburyo bwa mbere bukomeye ubwo Gitego Arthur yacengaga Byiringiro Gilbert maze atera ishoti rikomeye ryaciye hejuru zamu mu ntera nto cyane, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri cyari gitandukanye n’igice cya mbere cyane kuko APR FC yakinnye irusha ikipe ya Marine FC yakiniraga inyuma ikoresha uburyo bwo gusatira byihuse. APR FC yakinaga irusha Marine FC yabonye igitego ku munota wa 77 gitsinzwe na Byiringiro Lague ku ishoti yatereye kure umunyezamu wa Marine FC ntiyashobora gukuramo umupira.

APR FC yakomeje gukina neza cyane cyane hagati mu kibuga ari nako Marine FC ikora amakosa yo gutakaza imipira myinsi byatumye Mugisha Bonheur nawe ku munota wa 90 aterera ishoti kure abonera APR FC igitego cya kabiri cyasoje umukino itsinze ibitego 2-0.

Mugisha Bonheur yatsindiye APR FC igitego cya kabiri
Mugisha Bonheur yatsindiye APR FC igitego cya kabiri

Mu yindi mukino ikipe ya Espoir FC yari yakiriye Rutsiro FC amakipe yombi anganya 0-0 mu gihe Musanze FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Victor Omondi na Namanda Wafula.

Musanze FC yitwaye neza itsinda Gorilla
Musanze FC yitwaye neza itsinda Gorilla

Kuri uyu wa kane imikino irakomeza:

Kuri Stade ya Kigali Saa Cyenda Kiyovu Sports izakira Etincelles FC mu gihe Police FC Saa kumi n’ebyiri izahakirira Bugesera FC.

Rwamagana City izakira Gasogi United i Ngoma.

Sunrise izakira Mukura VS mu kare ka Nyagatare.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga:

Mutabaruka Alexandre( Umunyezamu),Byiringiro Gilbert,Ishimwe Christian,Buregeye Prince ,Nshimiyimana Yunussu,Itangishaka Blaise,Mugisha Bonheur ,Kwitonda Alain,Ishimwe Anicet,Mugunga Yves ,Nshuti Innocent

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka