APR FC yatsinze Kiyovu Sports iyobora shampiyona

Ku wa 28 Mutarama 2023, ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabereye kuri Sitade ya Muhanga.

APR FC ku nshuro ya mbere muri shampiyona ya 2022-2023 ifashe umwanya wa mbere
APR FC ku nshuro ya mbere muri shampiyona ya 2022-2023 ifashe umwanya wa mbere

Ikipe ya Kiyovu Sports yatanze APR FC kwinjira mu mukino maze ku munota wa 2 Riyad Norodien afata umupira hagati mu kibuga awuha Erissa Ssekisambu ku ruhande rw’iburyo na we arawuhindura Iradukunda Bertrand atsinda igitego cya mbere. Uyu musore ku munota wa 13 yongeye guterera umupira kure ariko ufata igiti cy’izamu.

Nyuma y’iminota 15 ikipe ya APR FC yigaranzuye Kiyovu Sports iyibonamo ibitego bibiri mu minota ine gusa. Ku munota wa 21 Nshimirimana Ismael yatakaje umupira hagati mu kibuga APR FC irawutwara uhabwa Byiringo Lague wawurengeje umunyezamu wa Kiyovu Sports Nzeyirwanda Djihad n’abamyugariro maze Bizimana Yannick awusongamo yishyurira ikipe ye igitego cya mbere.

Ku munota 25 w’umukino Niyibizi Ramadhan yahawe umupira na Niyomugabo Claude maze nawe acenga ava ku ruhande rw’iburyo aza kuringanira n’izamu maze yubura amaso ari inyuma y’urubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye umupira ubaza gukubita ku giti cy’izamu gihagaze ujya mu izamu atsindira APR FC igitego cya kabiri cyasoje igice cya mbere ifite ibitego 2-1.

Igice cya kabiri Kiyovu Sports yakihariye ikina neza ikabona uburyo imbere y’izamu rya APR FC ariko ntibubyazwe umusaruro.Ku munota wa 66 w’umukino Kiyovu Sports yakinnye neza hagati ya Iradukunda Bertrand wahaye umupira Hakizimana Felicien ahita awuhindura neza ufungwa neza ku gituza na Erissa Ssekisambu mu rubuga rw’amahina ahita awuterekera neza Nshimirimana Ismael wahise atsinda igitego cya kabiri cyo kwishyura.

Mu minota itatu y’inyongera Aimable Nsabimana yakoreye ikosa Ishimwe Fiston umusifuzi atanga kufura yatewe na Manishimwe Djabel maze Niyigena Clement yitambitse atsinda igitego cy’intsinzi cyarangije umukino APR FC itsinze 3-2.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino APR FC bwa mbere muri shampiyona ya 2022-2023 yafashe umwanya wa mbere aho ifite amanota 34.

Indi mikino yabaye:

Rwamagana City 1-0 AS Kigali
Musanze FC 0-1 Rutsiro FC
Mukura VS 1-1 Rayon Sports
Sunri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka