APR FC yatsinze Green Eagles, igera muri 1/4 cya CECAFA Kagame Cup

Ikipe ya APR FC yageze muri 1/4 cya CECAFA Kagame Cup, nyuma yo gutsinda Green Eagles igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni amakipe yombi yo mu itsinda rya gatatu yakinaga imikino ya kabiri mu itsinda, aho APR FC yitwaye neza itsinda igitego 1-0.

Nyuma y’aho igice cya mbere cyari cyarangiye ari ubusa ku busa, mu gice cya kabiri APR FC yatangiye isatira cyane yaje kubona igitego kimwe, cyitsinzwe na Borface Sunzu wa Green Eagles.

Ikipe ya Green Eagles yagerageje kwihagararaho ariko birangira itsinzwe
Ikipe ya Green Eagles yagerageje kwihagararaho ariko birangira itsinzwe

Umukino waje kurangira ari igitego 1-0, bituma APR FC iyobora itsinda n’amanota atandatu, ihita inakatisha itike ya 1/4.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Green Eagles:

Ikipe ya Green Eagles yabanje mu kibuga
Ikipe ya Green Eagles yabanje mu kibuga

Sebastian Mwange
Samson Mwanyepa (c)
Michael Mwenya
Bonface Sunzu
Gift Wamundila
Ceaser Haakulaba
Amit Shamende
Mukabanga Siambonde
Kennedy Musonda
Tapson Kaseba
Spencer Sautu

APR FC:

Rwabugiri Umar
Manzi Thierry (c)
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Mutsinzi Ange
Niyonzima Ally
Niyonzima Olivier ’Sefu’
Buteera Andrew
Manishimwe Djabel
Byiringiro Lague
Sugira Ernest

Uko imikino yo kuri uyu wa Mbere yagenze

Itsinda D

KMKM 0-2 AS Port
Gor Mahia 2-1 AS Maniema

I Rubavu, Gor Mahia yahatsindiye AS Maniema ibitego 2-1
I Rubavu, Gor Mahia yahatsindiye AS Maniema ibitego 2-1
Tuyisenge Jacques uri mu biruhuko iwabo i Rubavu, yarebye umukino w'ikipe ya Gor Mahia yahoze akinira
Tuyisenge Jacques uri mu biruhuko iwabo i Rubavu, yarebye umukino w’ikipe ya Gor Mahia yahoze akinira

Itsinda C

Proline FC 2-0 Heegan FC
Green Eagles FC 0-1 APR FC

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri

Itsinda B

Bandari F.C. vs Mukura VS&L (Stade Huye, 13:00)
KCCA vs Azam F.C (Stade Huye, 15:00)

Itsinda A

KMC vs TP Mazembe (Stade ya Kigali, 17:00)
Atlabara vs Rayon Sports FC (Stade ya Kigali, 19:30)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka