APR FC yatsinze Gorilla FC, Kiyovu Sports ihagamwa na Rutsiro FC

Kuri iki cyumweru hakinwe imikino itanu ya shampiyona aho umwe wahuje APR FC yatsinze Gorilla FC 1-0 ariwo wabonetsemo intsinzi gusa.

Ikipe ya APR FC kuri stade ya Kigali yari yakiriye Gorilla FC saa kumi nebyiri n’igice.Iyi kipe yaherukaga gutakaza amanota inganya na Espoir FC 0-0 yasabwaga gutsinda kugira ngo yegere amakipe ayiri imbere. Ibi niko byagenze ibifashijwemo na Mugunga Yves wayitsindiye igitego 1 ku munota wa 29 nacyo cyayihesheje amanota itsinze Gorilla FC 1-0.

Kuri stade ya Kigali kandi saa cyenda hari habanje kubera umukino AS Kigali yaherukaga gutakaza amanota inganya na Musanze FC yari yakiyemo Bugesera FC. Nkuko byagenze kuri iyi kipe mu mukino uheruka AS Kigali yongeye gutakaza amanota abiri inganya na Bugesera FC yanatsinze igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande akacyanga avuga barariye umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Ikipe ya Kiyovu Sports yari yasuye Rutsiro FC mu karere ka Rubavu.Iyi kipe yasabwaga gutsinda uyu mukino igafata umwanya wa mbere mu minota 45 y’igice cya mbere yari yabigezeho kuko Erisa Ssekisambu ku munota wa 36 na Iracyadukunda Eric ku munota wa 45 bari bayiboneye ibitego byatumye bajya kuruhuka ifite ibitego 2-0.

Ikipe ya Rutsiro FC ariko ntabwo yacitse intege maze ikoresha iminota 15 ya nyuma yishyura ibi bitego aho ku munota wa 76 Bandu Olivier ariwe wishyuye igitego cya mbere mbere yuko mu minota itanu y’inyongera Watanga Shukuru Jules yishyura icya kabiri umukino ukarangira ari ibitego 2-2.

Mu yindi mikino yabaye ikipe ya Espoir FC nyuma yo kunganya na APR FC iwayo 0-0 yongeye kuhanganyiriza na Gasogi United 1-1 mu gihe Rwamagana City nayo yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1.

Umunsi wa munani wa shampiyona wasojwe kuri uyu munsi, mu mikino umanani(8) yakinwe amakipe atatu gusa niyo yabonye intsinzi ariyo Rayon Sports, Mukura VS na APR FC mu gihe indi itanu yose amakipe yanganyije.

Uyu munsi wa munani usize Rayon Sports ariyo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18 mu mikino itandatu (6) imaze gukina,Kiyovu Sports ku mwanya wa kabiri n’amanota 17 mu mikino umunani(8) imaze gukina , AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 14 mu mikino itandatu(6) imaze gukina, APR FC ku mwanya wa 4 nayo n’amanota 14 mu mikino irindwi(7) imaze gukina mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 13.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka