APR FC yatsinze Gasogi mu mukino utegura Shampiyona (AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC ifite umutoza mushya, yatsinze Gasogi United ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti wabereye Kicukiro.

Wari umukino wa kabiri wa gicuti ku mutoza mushya, nyuma yo gitsindwa uwa mbere yakinnye na Marines ikamutsinda ibitego 3-2.

Mu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi, APR FC yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Ally Niyonzima kuri Coup-Franc, igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Ally Niyonzima yatsindiye APR FC igitego cye cya mbere
Ally Niyonzima yatsindiye APR FC igitego cye cya mbere

Mu gice cya kabiri, APR FC yari yasimbuje abakinnyi hatandatu yatsinze igitego cyatsinzwe na Ngabo Albert.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Buteera Andrew wari wagiye mu kibuga asimbuye, yatsinze igitego cya gatatu n’umutwe, umukino urangira APR FC yegukanye intsinzi ku bitego 3-0.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga:
Kimenyi Yves, Rusheshangoga Michel, Ngabo Albert, Rugwiro Hervé, Buregeya Prince, Mugiraneza Jean Baptiste, Nshimiyimana Amran, Niyonzima Ally, Bigirimana Issa, Nshuti Innocent na Iranzi Jean Claude

Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino

Ni ubwo wari umukino wa gicuti harimo guhangana kwinshi
Ni ubwo wari umukino wa gicuti harimo guhangana kwinshi
Bigirimana Issa ni umwe mu bakinnyi bahaye bitwaye neza muri uyu mukino
Bigirimana Issa ni umwe mu bakinnyi bahaye bitwaye neza muri uyu mukino
Iranzi Jean Claude na Nshuti Innocent bakinnye igice cya mbere bahita basimburwa
Iranzi Jean Claude na Nshuti Innocent bakinnye igice cya mbere bahita basimburwa
Mbere y'umukino, ba kapiteni bombi ndetse n'abasifuzi b'umukino
Mbere y’umukino, ba kapiteni bombi ndetse n’abasifuzi b’umukino
Amran Nshimiyimana na Ally Niyonzima ni abakinnyi bo hagati muri APR FC bagomba kurwanira umwanya ubanzamo
Amran Nshimiyimana na Ally Niyonzima ni abakinnyi bo hagati muri APR FC bagomba kurwanira umwanya ubanzamo
Umutoza mushya wa APR FC Zlatko Krmpotić areba uko ikipe ye ihagaze
Umutoza mushya wa APR FC Zlatko Krmpotić areba uko ikipe ye ihagaze
Abakinnyi barimo Niragira Ramadhan uheruka kugurwa i Burundi, Sekamana Maxime, Nizeyimana Mirafa n'umunyezamu Ntwari Fiacre bishyushya
Abakinnyi barimo Niragira Ramadhan uheruka kugurwa i Burundi, Sekamana Maxime, Nizeyimana Mirafa n’umunyezamu Ntwari Fiacre bishyushya
Abafana abari benshi muri uyu mukino, biba ngombwa ko barenga uruzitiro rwa Stade biyacarira imbere hafi y'abakinnyi
Abafana abari benshi muri uyu mukino, biba ngombwa ko barenga uruzitiro rwa Stade biyacarira imbere hafi y’abakinnyi
Byiringiro Lague wabanje hanze yaje kwinjira mu kibuga mu gice cya kabiri
Byiringiro Lague wabanje hanze yaje kwinjira mu kibuga mu gice cya kabiri
Umutoza Zlatko Krmpotić aha amabwiriza abakinnyi bari bagiye gusimbura
Umutoza Zlatko Krmpotić aha amabwiriza abakinnyi bari bagiye gusimbura
Buteera Andrew watsindiye APR igitego cya kabiri, nawe yagiye mu kibuga asimbuye
Buteera Andrew watsindiye APR igitego cya kabiri, nawe yagiye mu kibuga asimbuye
Sugira Ernest yinjiye mu kibuga asimbuye, ahusha Penaliti umutoza ahita yongera amukuramo
Sugira Ernest yinjiye mu kibuga asimbuye, ahusha Penaliti umutoza ahita yongera amukuramo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka