APR FC yatsinze Bugesera mu mukino wa gicuti wa cyenda

Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera ibitego 3-0 mu mukino wa cyenda wa gicuti yakiniye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo

Kuri uyu wa Kane kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, ikipe ya APR FC yakinaga umukino wa cyenda wa gicuti nyuma y’aho amakipe yongeye kwemererwa gukora imyitozo no gukina imikino ya gicuti.

Ni umukino igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, mu gice cya kabiri APR FC yaje gutsindamo ibitego bitatu, harimo bibiri byatsinzwe na Bizimana Yannick, ndetse n’icya danny Usengimana yatsinze kuri Penaliti, nyuma y’ikosa ryari rikorewe Byiringiro Lague winjiye mu kibuga asimbuye.

Yannick Bizimana yatsinze ibitego bibiri, bituma yuzuza ibitego bine mu mikino itatu
Yannick Bizimana yatsinze ibitego bibiri, bituma yuzuza ibitego bine mu mikino itatu

Abakinnyi bane babanjemo mu mukino wahuje Amavubi na Cap-Vert ari bo Manzi Thierry, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel na Tuyisenge Jacques, ntibagaragaye muri uyu mukino, mu gihe abatarawukinnye ari bo myugariro Mutsinzi Ange na Manishimwe Djabel babanje mu kibuga.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka