APR FC yatsinze Amagaju FC isoza imikino ibanza iyoboye shampiyona

Ikipe ya APR FC yatsinze Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wakiniwe kuri stade Mpuzamahanga ya Huye tariki 11 Ukuboza 2023, isoza igice kibanza cya shampiyona ari yo ya mbere.

Ni umukino Ikipe ya APR FC yagiye gukina irusha Musanze FC ya kabiri inota rimwe, yari ibizi ko isabwa gutsinda ikizera gusoza imikino ibanza ari yo ya mbere.

Ibi ni na ko byagenze maze ibifashijwemo na rutahizamu Victor Mbaoma watsinze ibitego bibiri ku munota wa 25 n’uwa 44 w’umukino byasangaga icyitsinzwe na Dushimimana Janvier ku munota wa 16, itsindira Amagaju FC i Huye ibitego 3-1 cyatsinzwe na Niyonkuru Claude ku munota wa 51 w’umukino.

Abakinnyi Amagaju FC yari yakoresheje
Abakinnyi Amagaju FC yari yakoresheje

Iyi ntsinzi yatumye APR FC yuzuza amanota 33 atuma n’iyo Musanze FC yatsinda Police FC bakina kuri uyu wa kabiri itayikura ku mwanya wa mbere.

Imibare ya APR FC mu mikino 15 ibanza ya shampiyona:

APR FC mu mikino 15 ibanza ya shampiyona yatsinzemo imikino icyenda(9) inganya itandatu(6) ikaba ari yo kipe yonyinye itari yatsindwa mu makipe 16 ari muri shampiyona. Mu mikino 15 APR FC yatsinzemo ibitego 23 yinjizwa icyenda, ikaba izigamye ibitego 14.

Rutahizamu wa APR FC arayoboye

Umunya-Nigeria Victor Mbaoma nyuma yo gutsinda ibitego bibiri muri uyu mukino, yahise yuzuza ibitego 12 amaze gutsinda muri shampiyona, bimuhesha amahirwe yo kurangiza imikino ibanza ari we uyoboye abandi kuko umukurikira ari Peter Agbrevor wa Musanze FC ufite ibitego birindwi (7) mu gihe asigaranye umukino umwe gusa.

APR FC yifatanyije n'umukinnyi wayo Thaddeo Lwanga wapfushije Se
APR FC yifatanyije n’umukinnyi wayo Thaddeo Lwanga wapfushije Se

Kuri uyu wa Kabiri:

  • Police FC irakina na Musanze FC, saa cyenda kuri Kigali Pelé Stadium
  • Rayon Sports irakina na irakina na Kiyovu Sports,Saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium
  • Bugesera FC irakina na Etoile de l’Est ,Saa cyenda i Bugesera
  • Mukura VS irakina na Gorilla FC, Saa cyenda i Huye
  • Marine FC irakina na Sunrise FC ,Saa cyenda kuri stade Umuganda
Abakinnyi APR FC yakoresheje itsinda Amagaju FC
Abakinnyi APR FC yakoresheje itsinda Amagaju FC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka