Muri Tombola yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ikipe ya APR Fc yo mu Rwanda yatomboye Gor Mahia yo muri Kenya, aho umukino ubanza uzabera muri Kenya, naho uwo kwishyura ukazabaera mu Rwanda.
Ikipe ya APR FC niramuka isezereye Gor Mahia, izahura n’ikipe izatsinda hagati ya CR Belouizdad yo muri Algeria na El Nasr yo muri Libya, yabasha gutsinda igahita ibona itike y’amatsinda ya Champions League ari nayo ntego nyamukuru iyi kipe ifite uyu mwaka.
Muri CAF Confederation Cup, ikipe ya AS Kigali yatomboye Orapa United yo muri Botswana, yayisezera ikazahura na KCCA yo muri Kenya iheruka gutwara CECAFA Kagame Cup yabereye mu Rwanda.
Uko amakie yagiye atomborana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
NGEWE NDABONA TURI.MUMANSINDA ICYOBAHINDURAHO NUKONGERAMO.UMUZAMU.RWABUGIRI WINYINE NANGO.YATUGEZAYOPE.MURAKOZE. TWATOMBOYE.NEZA
A p r fc kipee nkunda kandi mpoza k,umutima burigihe nkwifuriza ibyiza nkaba ariyompamvu nkwifuriza kugera mumatsinda ya Caf champions leguea kubera Imana natwe abafana tuzagushyigikira by,umwihariko njyewe nkaba nkufitiye kado y,indirimbo bafana Bacu dukomeze dushyigikire Equipee yacu murakoze.
Aprfc tuyiri inyuma izatsinda gor mahia izagera mumatsinda pe!