APR FC yatangaje ko itazitabira irushanwa ry’Agaciro uyu mwaka

Ikipe ya APR FC yamaze ko itazitabira irushanwa ngarukamwaka "AGACIRO FOOTBALL TOURNAMENT", kubera imvune ndetse n’abakinnyi ifite mu Mavubi

Ni irushanwa biteganyijwe ko rigomba gukinwa ku matariki ya 12, 14 ndetse na 25 Nzeri 2019, rikazitabirwa n’amakipe ane yaje imbere muri Shampiyona 2018/2019 ari yo Rayon Sports, APR Fc, Mukura na Police FC.

APR FC ifite abakinnyi umunani mu Mavubi
APR FC ifite abakinnyi umunani mu Mavubi

Ikipe ya APR FC kugeza ubu yamaze kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ibamenyesha ko itazitabira iyi mikino, kubera imvune bakuye mu mikino ya gisirikare, ndetse n’abakinnyi 8 ifite mu ikipe y’igihugu.

APR Fc ntizakina irushanwa ry'Agaciro
APR Fc ntizakina irushanwa ry’Agaciro

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Interineti, yatangaje ko ifite umubare muto w’abakinnyi bitatuma ibasha kwitabira aya marushanwa , ubu hakaba hategerejwe umwanzuro wa FERWAFA niba izasimbuza APR FC ikipe ya Kiyovu Sports yabaye iya gatanu.

Ibaruwa APR FC yandikiye FERWAFA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko batinye se?

dascsc yanditse ku itariki ya: 28-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka