APR FC yasobanuye impamvu Niyonzima Olivier Sefu yatinze guhabwa urupapuro rumurekura

Ikipe ya APR FC yagize icyo ivuga ku makuru amaze iminsi avugwa ko umukinnyi Niyonzima Olivier Sefu baheruka kwirukana yatinze guhabwa urupapuro rumurekura.

Tariki 04 Kanama 2021 ni bwo ikipe ya APR FC yirukanye burundu Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu wari usanzwe ayikinira mu kibuga hagati mu gihe cy’imyaka ibiri, aho yamushinje imyitwarire mibi.

Niyonzima Olivier Sefu
Niyonzima Olivier Sefu

Nyuma yaho hacicikanye amakuru avuga ko uyu mukinnyi yimwe urupapuro rumwemerera kuba yajya mu yindi kipe ashaka (release letter).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021, ikipe ya APR FC yasobanuye ko itigeze imwima urwo rupapuro ahubwo ko uwo mukinnyi yasabwe kubanza kugarura ibikoresho by’ikipe afite, nk’uko tubikesha urubuga rw’ikipe ya APR FC.

Mu nkuru banditse baragira bati: "Nyuma y’uko ubuyobozi bwa APR FC bufashe umwanzuro wo gutandukana na Niyonzima Olivier Sefu tariki 04 Kanama nibwo yahamagawe kuza gufata ibaruwa imusezerera(release letter)."

"Kuva icyo gihe Niyonzima yarahamagawe yitabye ku biro bya APR FC tariki ya 5 Kanama asabwa gusubiza ibikoresho by’ikipe afite akabona guhabwa iyo baruwa, kugeza magingo aya akaba agitegerejwe ku biro by’ikipe ya APR FC."

"Bityo ubuyobozi bwa APR FC bukaba buhakana amakuru y’uko Sefu yimwe iyo baruwa kuko atarakora ibyo yasabwe kugira ngo ahabwe ibaruwa."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose nange ndumukunzi wa apr icyomaze kubona nuko apr yahindura politic kuko ndabona abanyarwanda barahaze umurengwe kbx
nibazane nabanyamahanga bazatuma abanyarwanda bava mubyo bararukiramo bakore cyane

Quadrado og daniel yanditse ku itariki ya: 8-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka