APR FC yasezereye burundu Niyonzima Olivier Sefu

Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ko yasezereye burundu umukinnyi Niyonzima Olivier Sefu imushinja imyitwarire mibi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yatangaje ko yasezereye umukinnyi Niyonzima Olivier Sefu wari umaze imyaka ibiri ayikinira.

Nta minsi yari ishize iyi kipe itangaje ko yamaze kongerera uyu mukinnyi amasezerano y’imyaka ibiri, ariko ubu ikaba yamusezereye.

Ubuyobozi bw’iyo kipe bwatangaje ko zimwe mu mpamvu zatumye asezererwa harimo kwanga kwikoresha imyitozo aho bari mu ngo zabo nk’uko babisabwe n’abatoza, ibyo byaje byiyongera ku myitwarire yakomeje kuranga uyu mukinnyi na mbere hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birababaje cyane kubona umukinnyi mwiza arangwa na indiscipline!!!! Birababaje kubona umukinnyi w’umunyarwanda ahabwa amahirwe na APR ikinisha abenegihugu yarangiza akayaterera inyoni!!!!

NTAKIRUTIMANA Janvier yanditse ku itariki ya: 5-08-2021  →  Musubize

Kwitwara nabi mu buzima si byiza.Bikugiraho ingaruka mbi,kandi bikababaza Imana yaturemye idusaba kwitwara neza mu buzima.Urugero,ushobora gukora amanyanga ugakira vuba.Ariko uhora ufite remorse/remords (inkomanga) y’ibibi wakoze,kugeza ushaje.Ikindi kandi,biba bizakubuza umuzima bw’iteka muli paradizo,iyo utihannye mbere y’uko umunsi w’imperuka uza.Abantu bakora ibibi,nibo batuma iyi si iba mbi.Ni nayo mpamvu Imana izabakura mu isi ku munsi wa nyuma,kugirango abazarokoka kuli uwo munsi bazabeho mu mahoro,mu isi izaba paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa kabili,igice cya 3,umurongo wa 13.

mazina yanditse ku itariki ya: 4-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka