APR FC yasezerewe muri CECAFA itisindiwe kuri Penaliti

Ikipe ya APR FC nayo yasezerewe muri CECAFA itsinzwe AS Maniema kuri Penaliti, nyuma yo kunganya 0-0

Mu mukino wasozaga indi wa 1/4, ikipe ya APR FC ibaye ikipe ya nyuma yo mu Rwanda isezerewe muri Cecafa, aho yatsinzwe na AS Maniema Penaliti 4-3,nyuma umukino wari warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Nyuma y’umukino hakurikiyeho gukizwa na Penaliti, Manzi Thierry ahusha Penaliti ya mbere ya APR FC, Umunyezamu Rwabugiri Umar akuramo Penaliti imwe, ariko Byiringiro Lague wa APR FC ahusha iya nyuma ya APR Fc bituma ihita inasezererwa.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

APR FC

Rwabugiri Umar
Manzi Thierry (c)
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Mutsinzi Ange
Niyonzima Ally
Niyonzima Olivier ’Sefu’
Buteera Andrew
Manishimwe Djabel
Byiringiro Lague
Sugira Ernest

AS Maniema

Matumele Monzobo Arnold
Ngimbi Mvumbi Marcel (c)
Likwela Yelemaya Denis
Bonaventure Mbuka
Mapumba Katomba Marcel
Atibu Radjabu Johnson
Sefu Masumbuko Pierre
Mussa Aruna
Lompala Bokamba Peter
Lema Sumaka
Kilangalanga Pame Glodis

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amakuru ya aper ubu agezweho nayahe

hakizimana orivier yanditse ku itariki ya: 19-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka