APR FC yasabye ko umukino wayo na Rayon Sports wimurwa

Umukino w’igikombe kitiriwe kurwanya ruswa gitegurwa n’Urwego rw’Umuvunyi wari kuzahuza APR FC na Rayon Sports tariki 23 Ugushyingo 2018 wimuriwe ku itariki itaramenyekana nyuma y’ubusabe bwa APR FC.

APR FC na Rayon Sports ni umukino ukurikirwa cyane mu Rwanda kurusha iyindi yose
APR FC na Rayon Sports ni umukino ukurikirwa cyane mu Rwanda kurusha iyindi yose

Amakuru agera kuri Kigali Today ni uko APR FC yasabye ko uwo mukino wimurwa kubera impamvu zo kwitegura undi mukino wa CAF Champions League izahuriramo na Club Africain yo muri Tunisia.

Mu mukino aya makipe aheruka gukina, Rayon Sports yayitsindiye ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Agaciro
Mu mukino aya makipe aheruka gukina, Rayon Sports yayitsindiye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro

APR FC yifuza ko itariki y’uyu mukino w’igikombe cyo kurwanya ruswa yahinduka ikigizwa inyuma, kubera ko hari impungenge ko yashoboraga kuvunikisha abakinnyi bayo muri uwo mukino yagombaga guhuriramo na Rayon Sports itarakina umukino wa CAF Champions League.

APR FC yari kuzakina na Rayon Sports ku itariki 23 Ugushyingo 2018, ikongera igakina na Club Africain muri Champions league nyuma y’iminsi ine gusa, kugeza ubu Ferwafa n’Urwego rw’Umuvunyi ntibaratangaza igihe uyu mukino uzabera.

Biravugwa ko n’umukino wa Shampiyona iyo kipe yari kuzakina n’ikipe ya Mukura tariki 1 Ukuboza 2018, ushobora gusubikwa mu rwego rwo gutegura neza umukino wo kwishyura APR FC izahuriramo na Club Africain.

Umukino ubanza muri CAF Champions League uzabera kuri Stade ya Kigali Nyamirambo ku itariki 27 Ugushyingo 2018. Naho uwo kwishyura ubere kuri Stade Olympique de Radès yo mu Mujyi wa Tunis ku itariki 4 Ukuboza 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hhhhhhhhhhhhhh

APR ko itangiye gusubikisha imikino hakiri kare ko itangiye kwikanga za baringa???? Ubwo bivuzeko yatashye hakiri kare itangiye Guca intege abakurikirana ruhago nya Rwanda ngo ifite impungenge zo kuba yazavunikisha abakinnyi bayo muri uwo mukino (*suadi*) yayo se ntizeye ngo ihe amahirwe nabandi badasanzwe babanzamo yiteguye kuzakoresha mu mikino mpuzamahanga obobobo🙈🙊

Mupenzi jean d’Amour yanditse ku itariki ya: 15-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka