APR FC yanyagiye Rutsiro FC, Kiyovu Sports itsinda Police FC

Ku wa Gatandatu APR FC yanyagiye Rutsiro FC ibitego 6-1 kuri sitade ya Bugesera ikomeza kuyobora shampiyona mu gihe Kiyovu Sports yahagaritse Police FC iyitsinze 2-1.

APR FC yatsinze Rutsiro FC biyoroheye
APR FC yatsinze Rutsiro FC biyoroheye

APR FC yari yakiriye Rutsiro yatsinze umukino mu buryo buyoroheye imbere ya Rutsiro FC yakoraga amakosa menshi cyane. Nko ku munota wa 9 Ishimwe Christian mu rubuga yahaye umupira Ruboneka Jean Bosco wahise awufunga rimwe atera ishoti mu izamu ry’umunyezamu Tchomba Musikila.

APR FC yarushaga Rutsiro FC cyane yongeye kubona igitego ku munota wa 31 ubwo Niyibizi Ramadhan ari mu kibuga hagati yahaga umupira Omborenga Fitina wahise awuzamukana akawuterana Mumbele Malikidogo wa Rutsiro FC wari wamusatiriye.

Ku munota wa 39 Ruboneka Jean Bosco yacomekeye umupira Niyibizi Ramadhan na we wahise awugarura neza mu rubuga rw’amahina maze Bizimana Yannick ahita atsinda igitego cya gatatu, igice cya mbere kirangira ari 3-0.

Ruboneka Jean Bosco yishimira igitego yatsinze
Ruboneka Jean Bosco yishimira igitego yatsinze

Igice cya kabiri kigitangira Rutsiro FC yakuyemo umunyezamu Tchomba Musikila utitwaye neza mu bitego yatsinzwe maze ishyiramo Kagame Evariste. APR FC na yo yakuyemo Niyigena Clement wavunitse ishyiramo Nshimiyimana Yunusu.

Ku munota wa 46 Bizimana Yannick yatsindiye APR FC igitego cya kane ku mupira yahawe na Fitina Omborenga na we akawuterera mu mwanya wambaye ubusa kuko ba myugariro ba Rutsiro FC bari bahagaze nabi cyane.

Ku munota wa 48 Niyibizi Ramadhan yatsinze igitego cya gatanu cya APR FC ku ishoti yateye ari wenyine. Ku munota wa 51 Rutsiro FC yabonye penaliti ku mupira Niyonkuru Daniel yahinduye maze umusifuzi avuga ko Nshimiyimana Yunusu yawukoze ari hasi ihita yinjizwa neza na Nizeyimana Jean Claude.

Bizimana Yannick yatsinze ibitego bibiri
Bizimana Yannick yatsinze ibitego bibiri

Abakinnyi ba Rutsiro FC basaga nk’abatari mu mukino. Ku munota wa 53 Gakuru Matata yasubije umupira inyuma kuri Niyonkuru Daniel wari uhagaze mu rubuga rw’amahina maze ashatse kugenzura umupira abikoresha akaboko havamo penaliti yavuyemo igitego cya gatandatu cya APR FC, umukino urangira itsinze ibitego 6-1 biyishyira ku mwanya wa mbere n’amanota 46 izigamye ibitego 20.

Abatoza ba APR FC bareba uko ikipe yabo iri kunyagira Rutsiro FC
Abatoza ba APR FC bareba uko ikipe yabo iri kunyagira Rutsiro FC
Abakinnyi APR FC yakoresheje inyagira Rutsiro FC 6-1
Abakinnyi APR FC yakoresheje inyagira Rutsiro FC 6-1
Abakinnyi Rutsiro FC yakoresheje
Abakinnyi Rutsiro FC yakoresheje

Indi mikino yabaye:

Police FC 1-2 Kiyovu Sports

Rwamagana City FC 2-0 Sunrise

Bugesera FC 0-1 Mukura VS

Indi mikino iteganyijwe kuri iki cyumweru:

Rayon Sports vs Etincelles FC(Sitade Muhanga,saa 15h00)

Gasogi United vs Musanze FC (Sitade Bugesera ,saa 15h30’)

Espoir FC vs AS Kigali(Sitade Rusizi,15h00)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka