APR FC yanganyije na As Kigali, Espoir FC inganya na Rutsiro FC

Ikipe ya APR FC yanganyije na As Kigali igitego kimwe ku kindi, mu gihe ikipe ya Espoir FC yakiriye Rutsiro FC amakipe yombi akanganya ibitego bibiri kuri bibiri.

Ni imikino y’umunsi wa kabiri ku makipe umunani ahatanira gutwara igikombe cya Shampiyona ndetse n’andi umunani ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ikipe ya APR FC yakiriye ikipe ya As Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021 kuri Sitade y’i Muhanga.

Abakinnyi 11 ba As Kigali ababanje mu Kibuga

Eric Ndayishimiye, Hassan Rugirayabo, Emery Bayisenge, Hassan karera, Christian ishimwe, Janvier Benedata, Pierrot kwizera, Eric nsabimana, Muhadjiri hakizimana, Shaban Hussein, Aboubakar Lawal.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu Kibuga

Pierre Ishimwe, Omborenga Fitina, Thierry Manzi, Ange Mutsinzi, Emmanuel Imanishimwe, Djuma Nizeyimana, Bosco Ruboneka, Olivier Niyonzima, Lague Byiringiro, Djabel Manishimwe, Jacques tuyisenge.

Ni umukino wari witezweho byinshi cyane nyuma y’uko ikipe ya As Kigali itsinze Rayon Sports ibitego bitatu kuri kimwe ku munsi wa mbere, mu gihe APR FC yari yatsinze Espoir FC igitego kimwe cya Ombolenga Fitina.

Abakinnyi 11 ba As Kigali babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba As Kigali babanje mu kibuga

Umukino watangiranye imbaraga nyinshi, mu minota itanu ya mbere As Kigali ni yo yihariye umupira. Nyuma y’iyo minota ikipe ya APR FC yakangutse maze itangira kotsa igitutu As Kigali.

Ku munota wa 32 ikipe ya As Kigali yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Aboubakar Lawar wacenze ba myugariro ba APR FC maze ahindukiza umunyezamu Ishimwe Pierre. Nyuma y’icyo gitego ikipe ya APR FC yakangutse maze itangira gukina ishaka kwishyura, uko gusatira kwaje no kuyihira maze ku mupira wari uzamukanwe na myugariro Imanishimwe Emmanuel bita Magwende, yakase umupira maze usanga Byiringiro Lague ahagaze neza ahita atsinda igitego ku munota wa 45. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe ku kindi.

Igice cya kabiri habaye impinduka nyinshi ku mpande zombi gusa nta gisubizo zatanze bituma amakipe asoza umukino anganya igitego kimwe kuri kimwe agabana amanota atatu. Mu mikino ibiri As Kigali yahise yuzuza amanota ane mu gihe APR FC na yo yagize amanota ane.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu Kibuga
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu Kibuga

Undi umukino wabaye ikipe ya Espoir FC yakiriye Rutsiro FC amakipe yombi anganya ibitego bibiri kuri bibiri. Rutsiro FC ni yo yafunguye amazamu igitego cyatsinzwe na Nwosu Samuel. wanatsinze igitego cya kabiri, mu gihe Espoir FC yavuye inyuma ibitego bibiri ikishyura. Ibitego bya Espoir FC byatsinzwe na Isah Akor Umor na Yves Habimana

Undi mukino wabaye ku makipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri. Ikipe ya Gasogi United yakiriye Gorilla FC maze amakipe yombi anganya ibitego bibiri kuri bibiri.

Uko imikino yagenze

 APR FC 1-1 As Kigali
 Espoir FC -2 -2 Rutsiro

Amakipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri

 Gasogi United 2-2 Gorilla FC

Kuwa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021

 Amakipe ahatanira gutwara igikombe

 15:30: Rayon Sports vs Bugesera (Sitade Bugesera)
12:30: Police FC vs Marines (Sitade Bugesera)

Amakipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri

 15:00: Musanze FC vs As Muhanga (Sitade Ubworoherane)
 15:00: Kiyovu Sports vs Mukura VS (Sitade Mumena)
 Etincelles FC vs Sunrise FC (Sitade Umuganda)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka