APR FC yamenyeshejwe igihe izakinira ikirarane cya mbere

Ikipe ya APR FC yamaze kumenyeshaa igihe izakinira umukino w’ikirarane yagombaga gukinamo n’ikipe ya Bugesera FC

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryamaze kumenyesha amakipe ya Bugesera na APR FC, igihe bazakinira umukino wa shampiyona utarabereye igihe.

APR FC irasubukura imyitozo uyu munsi itegura uyu mukino
APR FC irasubukura imyitozo uyu munsi itegura uyu mukino

Ni umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wagombaga kuba ariko ntiwaba kubera umukino wa CAF Champions League APR FC yari ifitanye na US Monastir FC yo muri Tunisia.

Amakipe yombi yamenyeshejwe ko uyu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatanu, tariki ya 07 Ukwakira guhera i Saa Cyenda z’amanywa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka