APR Fc yahawe igikombe cya Shampiona mbere yo gutangira indi

Ikipe ya APR Fc yahawe igikombe cya Shampiona yegukanye mu mwaka w’imikino ushize, aho hari harabuze umwanya wo kugitanga

Kuri uyu wa Gatanu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR Fc nibwo yashyikirijwe igikombe cya Shampiona ya 2017/2018.

Iki gikombe nticyatangiwe igihe nyuma y’aho byageze ku munsi wa nyuma hataramenyekana ikipe yacyegukanye.

Nyuma yo guhabwa iki gikombe APR Fc yahise ikina umukino ufungura Shampiona, aho yaje gutsinda Amagaju ibitego 2-0.

Hakizimana Muhadjili watowe nk’umukinnyi w’umwaka, niwe wafunguye amazamu ku munota wa 6, Nshuti Dominique Savio atsinda icya kabiri ku munota wa 12.

Gahunda y’umunsi wa mbere wa Shampiona

Ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukwakira 2018

APR FC 2-0 Amagaju

Ku wa gatandatu tariki ya 20 Ukwakira 2018

Etincelles vs Rayon Sports
Gicumbi FC vs Espoir FC
Mukura VS vs Sunrise FC
Kirehe FC vs Kiyovu SC

Ku cyumweru tariki 21 Ukwakira 2018

AS Muhanga vs Police FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka