
Ibi yabigezeho binyuze mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, aho yasubiye Marine FC iyinyagira ibitego 4-2 mu gihe umukino ubanza, APR FC yari yatsinze ibitego 2-1.
Muri uyu mukino igice cya mbere cyarangiye Mugisha Gilbert watsinze ku munota wa kane, Bizimana Yannick ku munota wa 24 na Kwitonda Alain Bacca ku munota wa 35, bafashije APR FC kubona intsinzi y’ibitego 3-1, Marine FC yo yatsindiwe na Usabimana Olivier ku munota 14.

Mu gice cya kabiri buri kipe yabonye igitego kimwe, cyabanje gutsindwa na Kwitonda Alain Bacca ku munota wa 67 atsindira APR FC icya kane, cyari icye cya kabiri mu gihe ku munota wa 87 Nahimana Amimu, yatsindiye Marine FC igitego cyarangije umukino itsinzwe inasezerewe, ku giteranyo cy’ibitego 6-3.
Gukomeza kwa APR FC bivuze ko izategereza ikipe izakomeza hagati ya Kiyovu Sports yatsinzwe na Rwamagana City mu mukino ubanza, ibitego 3-2 barakina umukino wo kwishyura kuri uyu wa gatatu, aho izavamo ariyo bazakina muri 1/2.



National Football League
Ohereza igitekerezo
|