APR FC yageze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2023, APR FC yabaye ikipe ya mbere igeze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2023, nyuma yo gutsinda Marine FC 4-2.

APR FC yageze muri kimwe cya kabiri mu Gikombe cy'Amahoro 2023
APR FC yageze muri kimwe cya kabiri mu Gikombe cy’Amahoro 2023

Ibi yabigezeho binyuze mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, aho yasubiye Marine FC iyinyagira ibitego 4-2 mu gihe umukino ubanza, APR FC yari yatsinze ibitego 2-1.

Muri uyu mukino igice cya mbere cyarangiye Mugisha Gilbert watsinze ku munota wa kane, Bizimana Yannick ku munota wa 24 na Kwitonda Alain Bacca ku munota wa 35, bafashije APR FC kubona intsinzi y’ibitego 3-1, Marine FC yo yatsindiwe na Usabimana Olivier ku munota 14.

APR FC yinjiza igitego mu izamu rya Marine FC ryari ririmo Heritier Ahishakiye
APR FC yinjiza igitego mu izamu rya Marine FC ryari ririmo Heritier Ahishakiye

Mu gice cya kabiri buri kipe yabonye igitego kimwe, cyabanje gutsindwa na Kwitonda Alain Bacca ku munota wa 67 atsindira APR FC icya kane, cyari icye cya kabiri mu gihe ku munota wa 87 Nahimana Amimu, yatsindiye Marine FC igitego cyarangije umukino itsinzwe inasezerewe, ku giteranyo cy’ibitego 6-3.

Gukomeza kwa APR FC bivuze ko izategereza ikipe izakomeza hagati ya Kiyovu Sports yatsinzwe na Rwamagana City mu mukino ubanza, ibitego 3-2 barakina umukino wo kwishyura kuri uyu wa gatatu, aho izavamo ariyo bazakina muri 1/2.

Djabel Manishimwe (10) wari wabanje mu kibuga na Mugisha Gilbert bishimira igitego
Djabel Manishimwe (10) wari wabanje mu kibuga na Mugisha Gilbert bishimira igitego
Abakinnyi 11 umutoza wa APR FC yari yagiriye ikizere
Abakinnyi 11 umutoza wa APR FC yari yagiriye ikizere
Abakinnyi Marine FC yakoresheje muri uyu mukino
Abakinnyi Marine FC yakoresheje muri uyu mukino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka