APR FC yageze mu Rwanda nyuma yo gusezererwa na RS Berkane (AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kubura itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, nyuma yo gusezererwa na RS Berkane yo muri Maroc

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC ntiyabashije gukabya inzozi zo

APR FC yamaze kugaruka mu Rwanda
APR FC yamaze kugaruka mu Rwanda

kugera mu matsinda y’amarushanwa nyafurika, nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 na RS Berkane mu mukino wo kwishyura wabereye muri Maroc.

Ikipe ya APR FC ni yo yari yafunguye amazamu ku munota wa 45 w’igice cya mbere, ku gitego cyatsinzwe na Byiringiro Lague acenze ba myugariro babiri ba RS Berkane, ku mupira yari ahawe na Mugunga Yves.

Ikipe ya RS Berkane yaje kwishyura igitego ku munota wa 67 gitsinzwe na Brahim El Bahraoui, iza no gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mohamed Aziz, birangira ari ibitego 2-1 APR FC ihita isezererwa.

Ikipe ya APR FC yari yagiye n’indege yayo yihariye, yahise igaruka mu Rwanda aho yahageze ahagana Saa Ine z’igitondo , ikaba igomba gutangira kwitegura imikino ya shampiyona aho ifite umukino w’ikirarane na Etincelles uzaba kuri uyu wa Kane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inama twagira APR FC ,ni uko yazana umutoza ufite ubumenyi buhagije buri ku rwego rwo hejuru muruhando mpuzamahanga
Apana locale .

Umutoza uzagira icyo afasha ikipe y,ubukombe nka APR muri rusange,n,umukinnyi kugiti cye.

22000$ birapfa ubusa .Ratomir yahembwaga macye ariko yafashije Urwanda ,uwazana nkawe yafasha I Kipe hamwe n,Igihugu.Thx

Dadus yanditse ku itariki ya: 7-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka