APR FC yagahawe igikombe mu gihe shampiyona itarangiye - KNC

Umuyobozi w’Ikipe ya Gasogi united, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, avuga ko Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona yagakwiye guhabwa igikombe cya 2019-2020 mu gihe shampiyona yaba itarangiye.

APR FC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 57, imaze gukina imikino 23
APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 57, imaze gukina imikino 23

Ukwezi kurenga kurashize shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ihagaze kubera icyorezo cya Coronavirus. Nta gisubizo aka kanya niba iyi shampiyona izasubukurwa kuko yahagaze igeze ku munsi wa 24.

Mu kiganiro yagiranye naKT Radio, KNC yagize ati “Guhagarika shampiyona habura iminsi irindwi gusa ntibyaba byiza, mu gihe iki cyorezo cyaba gikomeje kuyogoza umupira muri rusange, mu Rwanda igikombe cyagahawe ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona ari yo APR FC”.

KNC asanga APR FC yahabwa igikombe cya shampiyona mu gihe umwaka w'imikino waba utarangiye
KNC asanga APR FC yahabwa igikombe cya shampiyona mu gihe umwaka w’imikino waba utarangiye

Shampiyona yahagaritswe tariki ya 14 Werurwe 2020, ikipe ya APR FC ikaba yaragombaga gukina na Espoir FC ku munsi wa 24 wa shampiyona, ariko uyu mukino ntiwigeze uba.

Umukeba wa APR FC ari we Rayon Sports, we ku munsi wa 24 yari yakinnye na Gicumbi FC banganya igitego kimwe kuri kimwe.

APR FC iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agatenganyo, aho ifite amanota 57, mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 51.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka