APR FC yafatiye ibihano Bukuru Christophe kugeza igihe kitazwi

Ikipe ya APR FC yamaze kwemeza ko umukinnyi wayo Bukuru Christophe yafatiwe ibihano n’ikipe kubera ktubahiriza ibyo basabwe n’umutoza mu gihe cya COVID19

Mu gihe hari hashize iminsi hari amakuru avugwa ko umukinnyi Bukuru Christophe ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, yaba yarafatiwe ibihano n’iyi kipe, ariko ikipe ye yari tarabyemeza.

Bukuru Christophe yafatiwe ibihano
Bukuru Christophe yafatiwe ibihano

Kuri uyu wa Kane Umuvugizi w’ikipe ya APR FC yahamije aya makuru ko Bukuru Christophe ikipe yamufatiye ibihano kubera kutubahiriza amabwiriza y’umutoza mu gihe cya COVID19.

“Bukuru yahawe igihano kubera kutubahiriza amabwiriza. Abakinnyi bose bahawe imyitozo bazakora mu rugo, bikazagaragara ko wayikoze ugatanga amashusho, Bukuru rero ntacyo yakoze”

“Ubuyobozi bwa APR FC bwabaye bumuhagaritse ariko yasabye imbabazi n’umubyeyi we amusabira imbabazi, hategerejwe icyemezo cy’ubuyobozi.”

Arazira kudakurikiza amabwiriza y'umutoza
Arazira kudakurikiza amabwiriza y’umutoza

Bukuru Christophe wagiye muri APR FC avuye muri Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi ikipe ya APR Fc yagenderagaho muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/2020, akaba ari n’umwe mu bakinnyi batanze imipira myinshi yavuyemo ibitego muri shampiyona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka