APR FC yafashe umwanya wa mbere

APR FC yasimbuye Mukura VS ku mwanya wa mbere, tariki 21/01/2012, nyuma yo gutsinda Nyanza FC igitego kimwe ku busa, mu gihe Mukura yatsinzwe na Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa.

APR yagiye gukina uwo mukino w’umunsi wa 10 irushwa na Mukura amanota abiri. Kabange Twite, umaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino itatu iheruka, yaboneye APR FC igitego kimwe rukumbi cyatumye APR FC ivana amanota atatu i Nyanza.

Mukura, yifuzaga gukomeza gutsimbarara ku mwanya wa mbere, ntiyorohewe na Kiyovu kuko yatsindiwe kuri stade ya Kigali igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Julius Bakabulindi, bituma Mukura itakaza umwanya wa mbere.

Undi mukino wari ikomeye wahuje Etincelles yakiraga Rayon Sport kuri stade Umuganda, umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Police FC nayo yakomeje umurego wo gushaka igikombe cya shampiyona ubwo yatsindaga Marine igitego kimwe ku busa. Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Meddie Kagere wahise yuzuza ibitego umunani akaba akomeje kuba uwa mbere muri ba rutahizamaau bamaze gutsinda ibitego byinshi.

Bwa mbere muri shampiyona y’uyu mwaka, Espoir yabonye amanota atatu, ubwo yihereranaga Amagaju FC ikayatsinda ibitego bine kuri bitatu. Ibyo byatumye, bwa mbere muri iyi shampiyona, Espoir iva ku rutonde rw’agateganyo rw’amakipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

AS Kigali ikomeje guhura n’akaga ko kujya mu rwego rw’amakipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri, nyuma yo gutsindwa na La Jeunesse ibitego bitatu kuri kimwe.

Kugeza ubu APR FC ni iya mbere n’amanota 24, ikurikiwe na Mukura ifite 23. Aya makipe yombi arusha umukino umwe andi makipe bahanganiye igikombe kuko yo yamaze gukina n’isonga FC. Police FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 21, ikurikiwe na Kiyovu Sport ifite amanota 20 naho Rayon Sport iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 19.

AS Kigali iri ku mwanya wa 12 n’amanota atandatu n’Isonga iri ku mwanya wa 13 n’amanota atanu, niyo makipe ari ku rutonde rw’agateganyo rw’amakipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka