APR FC yabonye amanota atatu, AS Kigali inganya na Etincelles FC

Ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021, ubwo hasozwaga umunsi wa munani wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022, APR FC yaratsinze ibona amanota 3, mu gihe AS Kigali yatakaje kuko yanganyije na Etincelles FC.

APR Fc yabanje mu kibuga
APR Fc yabanje mu kibuga

Ikipe ya APR FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo yahatsindiye ikipe ya Bugesera FC ibitego 2-1, aho ku munota wa 27 ku mupira wari uvuye kwa Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert yarobye umuzamu wa Bugesera FC, Nsabimana Jean de Dieu Shawulini, ariko akawugaruza ikiganza myugariro wa Bugesera FC, Muhinda Brian, ananirwa gukuraho umupira wahise usubizwa mu izamu na Mugunga Yves akabonera APR FC igitego cya mbere.

Nyuma y’iminota 2 gusa, ku munota wa 29 w’umukino ikipe ya Bugesera FC ibifashijwemo na Ishimwe Ganijuru Elie watwaye umupira Byiringiro Lague ku ruhande rw’iburyo rwa APR FC ahagana ku izamu, maze ahinduye umupira asa nushakisha ba rutahizamu umupira uruhukira mu rushundura rw’izamu ryari ririnzwe na Ishimwe Pierre.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira ariko ku mupira wari uturutse kuri Ruboneka Jean Bosco hagati mu kibuga, wakinwe neza hagati ya Mugunga Yves na Mugisha Gilbert wahise atera ishoti mu izamu rya Bugesera FC, abonera iyo kipe y’Ingabo z’igihugu igitego cy’intsinzi.

Icyo gitego cyari icya kabiri kuriyo, ari na cyo cya nyuma kuko mu gice cya kabiri nta cyigeze gihinduka uretse uburyo butandukanye bwagiye bugeragezwa n’amakipe yombi ariko ntibubyare umusaruro.

Mbere y’uyu mukino saa sita n’igice ikipe ya Kiyovu Sports kuri iyi sitade yari yakiye Gasogi United, aho amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, igitego cya Kiyovu Sports cyabonetse ku munota wa 30 gitsinzwe na Bigirimana Abed ku mupira yari ahawe na Ismael Pichou mu gihe cyishyuwe na Hassan Djibrine ku munota wa 36, ku mupira wari uhinduwe na Nkubana Marc.

Bugesera yabanje mu kibuga
Bugesera yabanje mu kibuga

Kuri stade Umuganda i Rubavu mu mukino wabayemo impaka nyinshi kubera iminota 10 y’inyongera yongewe ku minota isanzwe y’umukino, Ikipe ya AS Kigali yongeye gutakaza amanota inganya na Etincelles FC igitego 1-1, aho ku munota wa 50 Akayezu Jean Bosco yatsindiye Eteincelles FC igitego cyishyuwe ku munota wa 102 na Sugira Ernest watsindaga igitego cye cya kabiri muri AS Kigali muri uyu mwaka w’imikino, As Kigali yuzuza imikino 3 inganyije mu mikino 4 iheruka gukina itsindamo umwe.

Umunsi wa 3 wa shampiyona hinjijwe ibitego 15 ku mpuzandengo y’igitego 1.87 ku mukino, umunsi wa 9 wa shampiyona ukazakinwa hagati ya tariki 17 na 19 Ukuboza 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Apr fc irikumwanya wakangahe ?ikore imyitozo myinshi kuko turigushaka manota yose apr
fc dukunda horakwisonga haranira itsinzi

Niyitegeka clever yanditse ku itariki ya: 23-12-2021  →  Musubize

Mwamutse apr fc bizahura niyihe kipe kumunsi wakenda? ese irikumwanya wakangahe? ese ifite amanota angahe? Murakoze nihagenimana jaen baptiste guturuka gatsibo kiziguro ndatemwa.

Hagenimana yanditse ku itariki ya: 16-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka