APR FC vs Kiyovu Sports: Icyo imibare ivuga mbere y’umukino

Kuri uyu wa Gatatu kuri stade ya Kigali, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona.

Ni umukino ugiye guhuza amakipe yombi mu gihe ku rutonde rwa shampiyona, APR FC yakira iri ku mwanya wa kane n’amanota 17 mu mikino umunani, naho Kiyovu Sports ikaba ku mwanya wa mbere n’amanota 20 mu mikino icyenda.

Umukino uheruka guhuza amakipe yombi, Kiyovu Sports yatsinze APR FC ibitego 2-0
Umukino uheruka guhuza amakipe yombi, Kiyovu Sports yatsinze APR FC ibitego 2-0

Igihe cyashize cyerekana iki ku makipe yombi?

Kuva mu 2016 APR FC na Kiyovu Sports ni amakipe amaze guhurira mu kibuga inshuro 16 muri rusange, ikipe ya APR FC ni yo ifite umusaruro mwiza muri iyo mikino iheruka kuko yatsinzemo imikino umunani (8), Kiyovu Sports itsinda ibiri (2) amakipe yombi anganya imikino itandatu (6).

Muri iyi mikino 16 kuva mu 2016, habonetsemo ibitego 16 ku mpande zombi aho APR FC ari yo ifitemo byinshi kuko yatsinze 12 mu gihe Kiyovu Sports yatsinze ibitego bitatu (3) iheruka kwinjiza mu izamu rya APR FC mu myaka itandatu ishize.

Kuva mu myaka itandatu (6) ishize mu mikino 16 yahuje APR FC na Kiyovu Sports, harimo umwihariko w’uko ikipe itsinze, itsinda indi kuri zeru (0) bivuze ko uwatsinze undi atamwinjizaga igitego, nko mu mikino umunani (8) APR FC yatsinze yose yayitsindaga Kiyovu Sports itinjije igitego, ni nako bimeze kuri Kiyovu Sports kuko mu mikino ibiri(2) nayo yatsinze APR FC itakoragamo.

Umukino uheruka guhuza APR FC na Kiyovu Sports amakipe yombi wari uwo kwishyura muri shampiyona ya 2021-2022 Kiyovu Sports yatsinze APR FC ibitego 2-0 aho icyo gihe yayitsinze nyamara yari imaze imyaka itanu(5) itayitsinda dore ko yaherukaga kuyitsinda mu 2017, kuva mu 2016 mu mikino 16 yahuje amakipe yombi, imikino itandatu (6) banganyije yose yari yanganyije 0-0.

Ikipe ya APR FC mu mikino itanu iheruka gukina muri shampiyona uyu mwaka, yatsinzemo itatu(3) inganya imikino ibiri(2) muri iyo mikino yinjijemo ibitego birindwi(7), yinjizwa bitatu (3), muri iyi mikino kandi ibiri yonyine ni yo APR FC itinjiwemo igitego ariko nayo harimo umwe itinjije igitego mu izamu.

Ku rundi ruhande Kiyovu Sports mu mikino itanu iheruka gukina muri shampiyona, yatsinzemo itatu (3) inganya ibiri (2), muri iyo mikino yatsinzemo ibitego icyenda (9) yinjizwa bine (4), muri iyi mikino kandi imikino ibiri niyo itinjijwe igitego gusa mu gihe nayo ariko buri mukino yinjije igitego.

Ni umukino kuwureba bisaba kwishyura 3000 Frw ahasanzwe, 5000Frw ahatwikiriye, 20000Frw muri VIP ndetse na 30000 muri VVIP.

Mutabaruka Alexandre ni we munyezamu umaze iminsi agirirwa icyizere cyo kubanza mu kibuga mu ikipe ya APR FC
Mutabaruka Alexandre ni we munyezamu umaze iminsi agirirwa icyizere cyo kubanza mu kibuga mu ikipe ya APR FC
Mu gihe umutoza yamugirira icyizere APR FC irakina uyu mukino yagaruye kapiteni wayo Manishimwe Djabel wari umaze ukwezi mu bihano
Mu gihe umutoza yamugirira icyizere APR FC irakina uyu mukino yagaruye kapiteni wayo Manishimwe Djabel wari umaze ukwezi mu bihano
Akanyamuneza ni kose muri APR FC mbere y'umukino
Akanyamuneza ni kose muri APR FC mbere y’umukino
Ku ruhande rwa Kiyovu naho baramwenyura
Ku ruhande rwa Kiyovu naho baramwenyura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka