APR FC ntikitabiriye CECAFA Kagame CUP izabera muri Tanzania

Ikipe ya APR FC yagombaga guhagararira u Rwanda muri CECAFA y’amakipe izabera muri Tanzania, yatangaje ko itakitabiriye aya marushanwa

Nyuma y’aho ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka ititabiriye CECAFA iri kubera muri Ethiopia kugeza ubu, ikipe ya APR FC nayo yamaze gutangaza ko itakitabiriye CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania guhera tariki 01/08/2021.

APR FC ntizitabira CECAFA Kagame Cup
APR FC ntizitabira CECAFA Kagame Cup

Visi Perezida wa APR FC Brig Gen Firmin Bayingana ari nawe ufite inshingano z’ubuvugiz bw’iyi kipe, yatangaje ko iyi kipe itakitabiriye iyi CECAFA kubera ibihe igihugu kirimo byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, nk’uko yabitangarije Royal FM.

Yagize ati “Igisubizo buri Munyarwanda wese yakabaye akibona kubera ibihe bidasanzwe turimo kubera COVID-19. Ntaho twahera, ubu turi muri Guma mu Rugo kandi muzi icyo isobanuye. Uretse no kuba tutaratangira imyitozo, ntabwo Ikipe y’Igihugu y’Abana yananirwa kwitabira imikino kubera ibi bihe ngo twe tujyeyo.”

Mu minsi ibiri ishize, ni bwo Impuzamashyirahamwe y’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba no hagati (CECAFA) mu mupira w’amaguru yari yatangaje amakipe 10 yamaze kwmerra kwitabira aya marushanwa arimo na APR FC, ariko nyuma ikaba yamaze gutangaza ko itakitabiriye.

Amakipe amaze kwemera kwitabira CECAFA Kagame Cup 2021: Young Africans SC, Azam FC (Tanzania), Altabara FC (South Sudan), Le Messager Ngozi FC (Burundi), APR FC (yavuyemo), Express FC, KCCA FC (Uganda), Tusker FC (Kenya), KMKM SC (Zanzibar), Big Bullets FC (Malawi).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

None se ubwo rizaba cg rikwiye gusubikwa kubera covid 19 muigihe nubundi ritegurwa na His excellence wacu.

NIYONZIMA yanditse ku itariki ya: 25-07-2021  →  Musubize

Nimurorere nubundi ntacyo mwajyaga gukorayo nukujya gusetsa imikara.

Valens yanditse ku itariki ya: 25-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka