APR Fc na Mukura ziracakirana kuri uyu wa Gatandatu i Rubavu

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Umuganda, harabera umukino w’igikombe kiruta ibindi hagati ya APR Fc na Mukura Vs

Ni umukino ugiye guhuza amakipe abiri azahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika, aho APR yegukanye Shampiona izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, naho Mukura yegukanye igikombe cy’Amahoro ikazahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

Muhadjili araba akinira iwabo, akina n'ikipe yavuyemo ajya muri APR
Muhadjili araba akinira iwabo, akina n’ikipe yavuyemo ajya muri APR

Ikipe ya APR Fc kandi ynjiye muri uyu mukino, aho iheruka gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro, aho yatsinzwe na mukeba Rayon Sports yayitsinze igitego 1-0.

Amakipe yombi yariyubatse

Ikipe ya APR Fc yongeyemo amaraso mashya, aho yaguze Nsengiyumva Moustapha na Nizeyimana Milafa bakiniraga Police Fc, Ntwari Evode wakiniraga AS Kigali, aba bakiyongeraho Ntwari Fiacre na Mugunga Yves bakiniraga Intare Fc.

Mukura nayo yongeye amaraso mashya mu ikipe, igura Munezero Dieudonne na Ndizeye Innocent bombi bakiniraga Amagaju FC, Munyakazi Yussuf Lule wavuye muri Musanze FC, yaguze kandi Mutijima Janvier (AS Kigali), Asmani Moussa Ntahobari wa Vitalo, Iradukunda Jean Bertrand wavuye muri Police FC na Twizerimana Onesme (APR FC).

Umukino w'iki gikombe uheruka kubera i Rubavu amatara yarazimye kuri Stade Umuganda
Umukino w’iki gikombe uheruka kubera i Rubavu amatara yarazimye kuri Stade Umuganda

Uyu mukino uba kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Umuganda i Rubavu, uratangira Saa Cyenda zuzuye, mu gihe waherukaga kuhabera umwaka ushize ku gikombe nk’iki, amatara ya Stade yazimye umukino utarangiye aho Rayon Sports yari ifite ibitego 2-0.

APR Fc yaraye i Rubavu aho yanakoreye imyitozo
APR Fc yaraye i Rubavu aho yanakoreye imyitozo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

APR FC ituraje nabi abafana barayenabi pee? ubwobihangane pee?

cyuzuzo j.m.v yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka