APR FC na Mukura zakiniye kuri Stade Amahoro yambaye ubusa (Amafoto)

Umukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje APR FC na Mukura VS wabereye kuri Stade Amahoro iriho abafana mbarwa.

Uko niko yari bimeze kuri Stade Amahoro ku mukino hagati ya APR FC na Mukura VS
Uko niko yari bimeze kuri Stade Amahoro ku mukino hagati ya APR FC na Mukura VS

Uwo mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017.

Mu myaka yashize byari bimenyerewe ko iyo APR FC yahuraga na Mukura VS yo mu mujyi wa Huye, abafana babaga buzuye kuri Stade bavuza ingoma n’amafirimbi, bafana amakipe yabo.

Kuri ubu ariko siko byegenze kuko ubwo aya makipe yakiniraga kuri Stade Amahoro hari hari abafana babarirwa mu 3000 kandi ubusanzwe iyo Stade yakira abantu ibihumbi 25 bicaye neza.

Muri Tribune y'icyubahiro niho hari abantu baringaniye
Muri Tribune y’icyubahiro niho hari abantu baringaniye
Abafana ba APR FC nibo bari bahari ariko nabo bari mbarwa
Abafana ba APR FC nibo bari bahari ariko nabo bari mbarwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Hahah,ngo ikinyamakuru twemera.Erega mugiye kujya mutegeka abanyamakuru ibyo bandika!Ubundi ushaka guca umupira mu Rwanda wasenya Rayon.Izi stade nziza zakora iki?Nimureke umupira ube umupira!

Merci yanditse ku itariki ya: 27-11-2017  →  Musubize

ITANGAZA MAKURU RYUMWUGA
RITANGAZA AMAKURU YOSE
AMABI CG AMEZA
RITITAYE KUMARANGAMUTIMA
YABASOMYU.

WELL DONE KIGALITODAY !!!!

Gahinda yanditse ku itariki ya: 27-11-2017  →  Musubize

ibi nibyo bituma gasenyi itwishongoraho ko ifite 80% by’abafana b’umupira mu Rwanda. ndababaye ndababaye cyane.

Kasimu yanditse ku itariki ya: 27-11-2017  →  Musubize

uzanakomeza ubabare by’iteka niba udahinduye umuvuno

sillent yanditse ku itariki ya: 27-11-2017  →  Musubize

iri n’ibara !!! umupira wacu urarindimutse kumanywa y’ihangu. ubuse niba match nkiyi yakabirijwe ibura abafana izindi byifashe bite?? mbabajwe n’ibifaranga reta yacu imena mumakipe.

mugisha yanditse ku itariki ya: 27-11-2017  →  Musubize

nikikwereka ko abafana arabamakipe atakinnye rayon kubera ingorane irimo nabafana bayo ntibari kuza gushyigikira mukura ngo itsinde mukeba gusa bibere isomo abatanga stade bajye bayiha ikipe ifise abafana rayon sport

rwabukulva yanditse ku itariki ya: 26-11-2017  →  Musubize

Aba nibo bagombye kujya gukinira Kicukiro peeeeee genda Gasenyi waragowe!

Ali yanditse ku itariki ya: 26-11-2017  →  Musubize

Birababaje kuba ikinyamakuru twemera gikora inkuru nkiyi. Ubuse inkuru kwari ukutubwira ko stade yarimo ubusa cg inkuru bari ukuvuga uko umukino wagenze?

Mavoke yanditse ku itariki ya: 26-11-2017  →  Musubize

None se kuba stade ibereye aho yo si inkuru!?

Mompa yanditse ku itariki ya: 27-11-2017  →  Musubize

Ejo bundi bayimye Rayon bayijyana Kicukiro none bayihaye APR
ngo yinjize cash.
Ndababwiza ukuri abanyarwanda ntibakunda APR.
Bakunda Rayon nayo ikabakunda gusa nsigaye mbona imbaraga zikomeye zishaka kuyisenya. Icyiza nuko izo mbaraga zisenya ziva kwa Sekibi mugihe Rayon yo ishigikiwe na Uwiteka Rurema

Pasi yanditse ku itariki ya: 26-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka