APR FC na Mashami bavuze ku bakinnyi bahamagawe ntibitabira ubutumire bw’Amavubi

Ikipe ya APR FC yatangaje ko itigeze yimana abakinnyi batatu bayo bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi, mu gihe Mashami Vincent we yavuze ko ashima Imana kuba bakize

Ku munsi w’ejo ni bwo hongeye kuvugwa cyane ku bakinnyi batatu ba APR FC ari bo Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco, ndetse na Kwitonda Alain bahamagawe mu Mavubi ariko ntibitabire ubutumire.

Byongeye kuvugwa cyane ejo nyuma yo kubona babiri muri aba (Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco) babanje mu kibuga mu mukino wa gicuti wahuje APR FC na Gasogi United, mu gihe byari byatangajwe ko aba bakinnyi bafite imvune zitabemerera kwitabira imyitozo y’ikipe y’igihugu.

Manishimwe Djabel na Ruboneka Bosco bagaragaye mu mukino APR FC yakinnye na Gasogi, ni mbere gato y'uko Amavubi akina
Manishimwe Djabel na Ruboneka Bosco bagaragaye mu mukino APR FC yakinnye na Gasogi, ni mbere gato y’uko Amavubi akina

Nyuma y’umukino wahuje Amavubi na Mali, mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza Mashami Vincent yirinze kugira byinshi abivugaho, gusa avuga ko bishimishije kuba aba bakinnyi bakize vuba.

Yagize ati: ”Imana ishimwe ko bakize, buri wese agira uko asesengura ibintu bye, icyo twishimira ni uko umuntu arwara akanakira ubuzima ni bwo bwa mbere, twabifurizaga ko bakira vuba kandi koko banakize vuba, Imana nibishaka tuzongera duhure”

Ku ruhande rwa APR FC, babinyujije ku rubuga rwayo rwa interineti, batangaje ko batigeze bimana aba bakinnyi ko ahubwo bari babanje kubimenyesha Umunyamabanga w’umusigire wa Ferwafa ndetse n’umutoza Mashami Vincent.

Ikipe ya APR FC yerekanye ibiganiro yagiranye n’aba bombi

UBUTUMWA UMUNYAMABANGA WA APR FC YANDIKIRANYE N’UMUNYAMABANGA W’UMUSIGIRE WA FERWAFA

[11/8, 12:03 PM] Mike Gashugi:

Dear Sir,

– Nkuramukije amahoro y’ Imana, ngira ngo nakwoherereze medical report yakozwe na medical team ya APR FC, igaragaza abakinnyi ba APR FC bari mu mvune kandi bamwe muri bo bahamagawe mw’ ikipe nkuru y’ Igihugu: Amavubi.
– Ubuyobozi Bukuru bwa APR FC lero bubamenyesheje ko bitewe niyo mpamvu ivuzwe haruguru, abakinnyi babiri gusa aribo twashoboye kohereza muri “camp” y’ Amavubi, muri iki gihe iriho itegura imikino ibiri isigaranye, izakina na Mali ndetse na Kenya.
– Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Ubuyobozi bwishimiye kugushimira uburyo uri bwakire iki kibazo, kandi mu bushishozi bwawe n’ ubunararibonye usanganywe, ukatubera intumwa ku buyobozi bw’ ikipe Nkuru y’ Igihugu ndetse no kubakunzi ba ruhago bose mu rusangi, ugasobanura impamvu tukweretse.
– Muganga w’ Ikipe Nkuru y’ Igihugu nawe ari mubadufasha kuvura abo bakinnyi bacu, umusabye amakuru tubabwiye, yatanga umucyo ukwiriye kandi ufite gihamya.

Mbifurije kugubwa neza, n’ umunsi mwiza w’ akazi.

*Michel MASABO*
SG APR-FC

*Bimenyeshejwe*

– Head Coach, AMAVUBI
– Team Doctor, AMAVUBI
– Chairman, APR FC
– Vice Chair, APR FC

[11/9, 6:53 AM] David DAF Ferwafa: Noted sir

UBUTUMWA UMUNYAMABANGA WA APR FC YANDIKIRANYE NA MASHIMI UMUTOZA W’AMAVUBI

[11/8, 12:13 PM] Mike Gashugi: Ku Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA

Ku wa, 05.11.2021

*Re:* Gatanga rapport y’ Itsinda ry’ Abaganga ba APR – FC kuri bamwe mu bakinnyi bahamagawe muri National Team.

Dear Sir,

– Nkuramukije amahoro y’ Imana, ngira ngo nakwoherereze medical report yakozwe na medical team ya APR FC, igaragaza abakinnyi ba APR FC bari mu mvune kandi bamwe muri bo bahamagawe mw’ ikipe nkuru y’ Igihugu: Amavubi.
– Ubuyobozi Bukuru bwa APR FC lero bubamenyesheje ko bitewe niyo mpamvu ivuzwe haruguru, abakinnyi babiri gusa aribo twashoboye kohereza muri “camp” y’ Amavubi, muri iki gihe iriho itegura imikino ibiri isigaranye, izakina na Mali ndetse na Kenya.
– Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Ubuyobozi bwishimiye kugushimira uburyo uri bwakire iki kibazo, kandi mu bushishozi bwawe n’ ubunararibonye usanganywe, ukatubera intumwa ku buyobozi bw’ ikipe Nkuru y’ Igihugu ndetse no kubakunzi ba ruhago bose mu rusangi, ugasobanura impamvu tukweretse.
– Muganga w’ Ikipe Nkuru y’ Igihugu nawe ari mubadufasha kuvura abo bakinnyi bacu, umusabye amakuru tubabwiye, yatanga umucyo ukwiriye kandi ufite gihamya.

Mbifurije kugubwa neza, n’ umunsi mwiza w’ akazi.

*Michel MASABO*
SG APR-FC

*Bimenyeshejwe*

– Head Coach, AMAVUBI
– Team Doctor, AMAVUBI
– Chairman, APR FC
– Vice Chair, APR FC

[11/8, 12:23 PM] Coach Mashami: This is so professional of you and the entire club.

I fully understand yo concerns and we all work for the benefit and good health of the players.

I also wouldn’t like to have players who are not 100% and kindly allow me to thank you and the club for sharing the news.

Wish them avery fast recovery.
Warm regards

[11/8, 12:56 PM] Mike Gashugi: I salut you too my friend and brother Coach.
I really appreciate your understanding regarding our concerns.
Wish you all the best in your hard work.
We re still together in our industry, and with God, I’m really confident that we shall overcome all matters.
Insh’Allah dear Coach.
Ugire akazi keza Sir.

[11/8, 1:02 PM] Coach Mashami: Asante sana SG. Akazi keza namwe

[11/8, 1:09 PM] Mike Gashugi: You re the most welcome dear Coach.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ahahantu harimo ikibazo gikwiye gushakirwa igisubizo nubutaha ntikizongere murakoze kumakuru mutugezaho

Samuel yanditse ku itariki ya: 14-11-2021  →  Musubize

Ahahantu harimo ikibazo gikwiye gushakirwa igisubizo nubutaha ntikizongere murakoze kumakuru mutugezaho

Samuel yanditse ku itariki ya: 14-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka