APR FC na AS Kigali zongeye kugwa miswi mu mukino wa gicuti (AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC na AS Kigali zanganyije igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, aho nta mufana wari wamerewe kwinjira muri uyu mukino

Mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika aya makipe azahagarariramo u Rwanda ndetse n’umwaka w’imikino muri rusange, ikipe ya APR Fc na AS Kigali zaherukaga gukina umukino wa gicuti zikanganya igitego 1-1, zakinnye umukino wa kabiri wa gicuti.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo aho watangiye ku I Saa Cyenda n’iminota 12, ukaba wabaye nta nufana uri kuri stade kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ku munota wa kane gusa w’umukino APR FC yafunguye amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Nsanzimfura Keddy , ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina.

Benedata Janvier wahoze muri APR Fc ahanganye na Niyomugabo Claude wahoze muri AS Kigali
Benedata Janvier wahoze muri APR Fc ahanganye na Niyomugabo Claude wahoze muri AS Kigali

Nyuma y’impinduka zagiye zikorwa aho amakipe yageragezaga abakinnyi batandukanye, mu gice cya kabiri umukino wenda gusozwa ku munota wa 85, AS Kigali yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Shabban Hussein Tchabalala, nyuma y’ikosa ryakozwe n’umunyezamu :Ahishakiye Héritier, umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Biramahire Abeddy wasinye amasezerano kuri uyu wa Gatanu yakinaga umukino we wa mbere
Biramahire Abeddy wasinye amasezerano kuri uyu wa Gatanu yakinaga umukino we wa mbere

Abakinnyi babanje mu kibuga

AS Kigali: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Rugirayabo Hassan, Ahoyikuye Jean Paul, Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Ntamuhanga Tumaini Tity, Nsabimana Eric ‘Zidane’, Nkinzingabo Fiston, Benedata Janvier, Ndekwe Félix na Soudi Abdallah.

APR FC: Ahishakiye Héritier, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Seif, Manishimwe Djabel, Nsanzimfura Keddy, Byiringiro Lague, Danny Usengimana na Mugunga Yves.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka