APR FC na AS Kigali zizakinira imikino Nyafurika i Huye

Ikipe ya APR FC na AS Kigali zizasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika, CAF Champions League na CAF Confederation Cup, zizajya zakirira imikino yazo kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, nyuma y’uko iyi stade isohotse ku rutonde rw’izemewe na CAF.

APR FC na AS Kigali zizakinira imikino Nyafurika i Huye
APR FC na AS Kigali zizakinira imikino Nyafurika i Huye

Mbere y’uko imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere n’ayatwaye ibikombe iwayo, muri Afurika CAF Champions League na CAF Confederation Cup, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yatangaje stade zujuje ibisabwa mu bihugu bitandukanye, kugira ngo zemererwe gukinirwaho imikino y’amarushanwa mpuzamahanga.

Uru rutonde rugaragaraho ko stade mpuzamahanga ya Huye ariyo yonyine yemerewe kuberaho imikino mpuzamahanga mu Rwanda, ibi bisonuye ko ikipe ya APR FC izakina CAF Champions League yatomboye ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia, na AS Kigali izakina CAF Confederation Cup yatomboye ikipe ya ASAS Djibouti Telecom yo muri Djibouti, imikino yose bazakirira mu Rwanda izabera mu karere ka Huye.

Umuvugizi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Jules Karangwa, yari aherutse gutangariza Kigali Today ko Stade mpuzamahanga ya Huye CAF yamaze kwemerera u Rwanda ko umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN2023), ruzakina na Ethiopia uzabera kuri iyo stade.

APR FC yatwaye shampiyona ya 2021-2022
APR FC yatwaye shampiyona ya 2021-2022
AS Kigali yatwaye Igikombe cy'Amahoro
AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka