APR FC na AS Kigali zibonye atatu, Rayon Sports itakariza i Rubavu

Mu mikino y’umunsi wa kane wa shampiyona yabaye kuri iki Cyumweru, AS Kigali na APR FC zabonye amanota atatu, Rayon Sports ntiyabasha kwikura i Rubavu

I Huye, APR yihereranye Police Fc

Mu mukino wari utegerejwe cyane uyu munsi, APR FC yongereye amahwirwe yo kwegukana igikombe, nyuma yo gutsinda Police FC ibitego bitatu ku busa.

Ibitego bitatu bya APR FC byabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino, byatsinzwe na Omborenga Fitina ku munota wa 66 Mugunga Yves atsinda bibiri ku munota wa 75 n’uwa 84.

AS Kigali ikomeje urugamba rwo kwegukana igikombe cya shampiyona bwa mbere mu mateka

Iyi kipe yari yerekeje i Muhanga mu mukino wayihuje na ESPOIR, umukino warangiye AS Kigali iyinyagiye ibitego 4-0.

Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Shabban Huseein Tchabalala, Muhadjiri Hakizimana atsinda ibitego bibiri, na Biramahire Abeddy atsinda icya nyuma.

Rayon Sports yatsikiriye i Rubavu, ikura amaso ku gikombe

Ni wo mukino wabimburiye indi, aho Rayon Sports ari yo yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Nishimwe Blaise, Marines iza kwishyurirwa na Ngabo Mucyo Freddy "Januzaj".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka