Tariki 23/09/2020 ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryari ryandikiye Minisiteri ya siporo, risabira uburenganzira amakipe ya APR FC na AS Kigali ngo babe batangira imyitozo.
Minisiteri ya siporo kuri uyu munsi yamaze kubasubiza ibamenyesha ko bemerewe gutangira imyitozo ariko hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, ndetse inasaba FERWAFA gukurikirana ko byubahirizwa ndetse ikajya inatanga raporo buri byumweru bibiri muri MINISPORTS.
Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, ikaba ari yo kipe yonyine kugeza ubu yamaze gupimisha abakinnyi bayo, mu gihe AS Kigali nayo iteganya kubikora muri iki cyumweru kugira ngo yemererwe gutangira imyitozo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|