APR FC na AS Kigali zemerewe gutangira gukora imyitozo

Minisiteri ya Siporo yamaze guha uburengazira amakipe ya APR FC na AS Kigali ngo batangire imyitozo, aho aya makipe azaba yitegura amarushanwa nyafurika.

Tariki 23/09/2020 ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryari ryandikiye Minisiteri ya siporo, risabira uburenganzira amakipe ya APR FC na AS Kigali ngo babe batangira imyitozo.

APR Fc igiye gusubukura imyitozo
APR Fc igiye gusubukura imyitozo

Minisiteri ya siporo kuri uyu munsi yamaze kubasubiza ibamenyesha ko bemerewe gutangira imyitozo ariko hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, ndetse inasaba FERWAFA gukurikirana ko byubahirizwa ndetse ikajya inatanga raporo buri byumweru bibiri muri MINISPORTS.

Minisiteri ya Siporo APR FC na AS Kigali gutangira imyitozo
Minisiteri ya Siporo APR FC na AS Kigali gutangira imyitozo

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, ikaba ari yo kipe yonyine kugeza ubu yamaze gupimisha abakinnyi bayo, mu gihe AS Kigali nayo iteganya kubikora muri iki cyumweru kugira ngo yemererwe gutangira imyitozo.

AS Kigali yemerewe gusubukura imyitozo
AS Kigali yemerewe gusubukura imyitozo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka